Umukinnyi wa filime akaba n'uzitunganya, John Krasinski, wagizwe umugabo urusha abandi igikundiro ku Isi 'Sexiest Man Alive 2024', yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga aho benshi batabyumva uburyo ariwe wahiswemo.
Nk'uko bisanzwe buri mwaka ikinyamakuru People Magazine cyerekana umugabo wahize abandi mu buranga cyangwa se kugira igikundiro ndetse akaba anakurura igitsina gore kurusha abandi.
Abagabo batorerwa uyu mwanya wa 'Sexiest Man Alive' ni abo mu myidagaduro harimo sinema, umuziki, siporo n'imideli. Uyu mwaka guhitamo byatangiye muri Nyakanga ubwo hasohokaga urutonde rw'ibyamamare 10 bikurura igitsina gore hagomba gutorwamo umwe gusa uhiga abandi bose.
Gutorwa byakorerwaga kuri murandasi gusa kandi hagatora igitsina gore gusa. Mu byamamare byari byashyizwe kuri uru rutonde harimo Glen Powell, Benny Blanco, Kofi Siriboe, Tyler Lepley, Joe Jonas, Robert Patinson n'abandi.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo People Magazine yatangaje ko John Krasinski ariwe wahize abandi bagabo maze atorerwa kuba 'Sexiest Man Alive 2024'. Ibi ariko ntibyakiriwe neza kuko benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu mukinnyi wa filime adakwiriye uyu mwanya.
Bimwe mu binyamakuru by'imyidagaduro nka US Weekly, byatangaje ko bitumvikana uburyo mu bagabo bose bakurura igitsina gore hatowemo John Krasinski usanzwe utazwi na benshi. Ni mu gihe kandi ku mbuga nkoranyambaga biri kuvugwa ko John yaba yishyuye ngo bamutorere uyu mwanya.
Ubusanzwe John Krasinski ni umunyamerika ukina filime, uzitunganya kandi akanaba umunyarwenya. Mu bihe bitandukanye yamamaye muri filime zitandukanye zirimo nka 'The Office'. 'Jack Ryan', 'A Quiet Place', 13 Hours' n'izindi. Afite umugore Emily Blunt nawe ukina filime bafitanye abana babiri.
Mu myaka itandukanye ibyamamare byagiye biba 'Sexiest Man Alive', harimo Patrick Dempsey, Michael B.Jordan, Chris Evans, The Rock, Paul Rudd, Adam Levine, Rege Jean-Page n'abandi.
Umukinnyi wa filime John Krasinski niwe wagizwe 'Sexiest Man Alive 2024'
Ku myaka 45, John niwe mugabo urusha abandi igikundiro ku Isi mu 2024
Ku mbuga nkoranyambaga ntibyakiriwe neza ko John ariwe mugabo urusha abandi igikundiro
Biravugwa ko yaba yarishyuye ngo atorerwe uyu mwanya
Bamwe baravuga ko John atariwe mugabo urusha abandi igikundiro ku buryo yabitorerwa
John asanzwe atunganya filime akanazikina
John Krasinski yamamaye muri filime nka 'The Office', 'Jack Ryan', 'If', '13 Hours' n'izindi nyinshi
TANGA IGITECYEREZO