Kigali

Mani Martin yashyizwe mu Kanama k’irushanwa ‘Battles of the Band’ riterwa inkunga na Amstel- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/11/2024 20:14
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mani Martin ari mu bagize Akanama Nkemurampaka kazahitamo itsinda ry’abacuranzi (Band) rizahiza ayandi mu irushanwa rizwi nka ‘Battles of the Band’ riterwa inkunga na Amstel,rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu.



Imyaka itanu yari ishize iri rushanwa ritaba, ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’umwaduko w’icyorezo cya Marburg. Ryatangijwe mu 2015, icyo gihe ryegukanwe na Neptunez Band, mu 2017 ryegukanwa na Umurage Band, ni mu gihe mu 2019 ryegukanwe na Salus Music Band yari ihatanye n’abarimo Symphony Band. 

Iri rushanwa ryagize uruhare mu gufasha abacuranzi ba muziki kwiteza imbere no kwishyira hamwe. Kuri iyi nshuro rizaba guhera ku wa 30 Ugushyingo 2024 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2024 ari nabwo hazamenyekana ‘Band’ yahize izindi.

‘Band’ 17 nizo zari ziyandikishije gutahana muri iri rushanwa, ariko 10 nizo zabashije kwemererwa gukomeza. Hazatahana Umuriri Band; Artistars Band, The Unique Band, Jacklight Band, BIK Boys, Afro Jazz, Ishema Band, The Conquerors Band, Paco XL Band ndetse na Groove Galaxy Band.

Band izatsinda izahabwa ‘Contract’ y’umwaka ikorera ibitaramo muri Kigali Marriott Hotel, ni mu gihe ‘Band’ ya Kabiri izahembwa Miliyoni 2 Frw, naho iya Gatatu agahabwa igikombe ndetse na ‘Certificate’ yo kubashimira ko bitabiriye irushanwa.

Abategura iri rushanwa bifashishije Mani Martin ndetse na Eric 1 Key kugira ngo babafashe guhitamo 10 bazakomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma; ni nabo bazagira uruhare mu guhitamo ‘Band’ izahiga izindi igahabwa ‘contract’ yo gukorera muri Kigali Marriott Hotel.

Mani Martin uri mu bagize Akana Nkemurampaka yabwiye InyaRwanda ko mu guhitamo ‘Band’ zikomeza mu irushanwa bashingiye cyane ku miririmbire n’uburyo bigaragaza ku rubyiniro iyo bari gutaramira abantu cyangwa se ahandi.

Ati “Twumvise umuziki bakora niba wagutse, kubera ko kuririmba kuri Hotel ni ahantu hagenda abantu bo ku Isi yose, kumva ko byagutse ku buryo koko abagenderera u Rwanda aho bava mu bice bitandukanye bashobora kumva ko bageze mu Rwanda babonye iyo ‘Band’ ibacurangira neza.”

Mani Martin wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko nk’abagize Akanama Nkemurampaka bafite akazi gakomeye mu guhitamo abazakomeza; ikirenze kuri icyo abarushanwa bazajya bataramira imbere y’abantu benshi ku buryo buri wese ashobora kubona ko hari uwarushije abandi.

Uyu muhanzi avuga ko guhatana mu marushanwa nk’aya ari nko gushaka akazi gasanzwe, bityo abashyizwe ku rutonde rw’abahatanye bakwiye gukoresha neza aya mahirwe.

Ati “No mu bindi bice by’ubuzima abantu bashaka akazi, kandi mu gushaka akazi bakagira ibyo babasaba gukora, ibiganiro byo kumva ubumenyi bafite n’ibindi byinshi, rero natwe tuzaba turi kureba koko umuntu waba uri gushaka akazi ku mwaka wose, rero bizaba byoroshye mu guhitamo.” 

Mani Martin yavuze ko iri rushanwa rije guteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri ‘Band’ kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona ‘Band’ mu Rwanda. Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga ‘Band’.

Natasha uri mu bagize ‘Band’ ya The Unique, yabwiye InyaRwanda ko bahatanye muri iri rushanwa kubera intego bafite zo kugaragaza icyo bashoboye mu muziki.

Uyu mukobwa yavuze ko bifitiye icyizere cyo gutsinda. Ati “Buri munyamuziki aba yihariye mu buryo bwe, gutekereza ko tuzagera kuri ‘Final’ byo turabitekereza, kuko iyo tuba tutabitekereza ntabwo twari kuza mu irushanwa, igihari ni uko tugomba gukora kandi twizeye neza ko tuzatsinda.”

Iri rushanwa ryateguwe bigizwemo uruhare ’ikinyobwa cya ‘Amstel’ cy’uruganda rwa Bralirwa. Amstel niyo itanga ibihembo ndetse mu irushanwa nta muntu wicwa n’inyota, kuko ibinyobwa bya ‘Amstel’ biba byateguwe ku bwinshi. 

Ntabwo hatangazwa amafaranga ‘Band’ ya mbere ihembwa, ariko imibare ya hafi igaragaza ko kontaro y’umwaka umwe bahabwa ifite agaciro k’arenga Miliyoni 12 Frw.

 Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu; abaritegura bigizwemo uruhare na Amstel bagaragaje ‘Band’ 10 zigiye guhatana kuri iyi nshuro 

Mani Martin yashyizwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa ‘Battles of Band’- Yavuze ko amarushanwa nk’aya afasha cyane abakiri bato biyumvamo impano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND