Mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n'Itorero Ndangamuco Intayoberana rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu myaka 10 rimaze mu muziki.
'Unveil Africa Fest' izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi ba Gakondo. Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.
Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.
Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo by'umwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo. Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.
Ibigwi by'Itorero Intayoberana rizasusurutsa abazitabira "Unveil Africa Fest 2024"
Itorero Intayoberana ryashinzwe na Aline Sangwa mu mwaka wa 2014, ibisobanuye ko riri kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 rimaze mu muziki. Rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana b’Intayoberana). Rizwiho guteza imbere umuco, imbyino n’indirimbo bya Kinyarwanda.
Intayoberana ibarizwamo bamwe mu bagize Itorero ry’igihugu "Urukerereza". Kuva mu 2014 kugera uyu munsi wa none, Intayoberana yifashishijwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda mu bikorwa byabo by’umuziki, muri abo hakaba harimo nka Butera Knowless bafashije cyane mu gitaramo cyo kumurika album ye aho iri torero ryashimishije abantu cyane.
Itorero Intayoberana ryanagaragaye mu bukwe bw’abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Ben Kayiranga, Miss Shanel n'abandi batandukanye. Bagiye kandi bitabira ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakishimira imiririmbire yabo n’imbyino zisigasira umuco nyarwanda.
Iri torero ribarizwamo abahanzi b'abahanga mu bihangano gakondo, rimaze kuba ubukombe mu Rwanda, rikomeje kugaragaza ubuhanga mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda. Ryanagiye rifasha abandi bahanzi batandukanye mu bikorwa bya muzika. Patrick Nyamitari yifashishije iri Torero mu mashusho y’indirimbo ze.
Uretse kuririmba mu birori n'ibitaramo batumirwamo, nabo bajya banyuzamo bagakora indirimbo zabo bwite. Mu ndirimbo bafite harimo iyo bise ‘Africa’ iri mu ndimi zinyuranye, ikaba irimo ubutumwa buvuga ibigwi uyu mugabane ufatwa nk’ufite ubukungu bwinshi ariko ukunze kurangwamo intambara z’urudaca ndetse n’imiyoborere mibi.
Abagize Itorero Intayoberana bumvikana muri iyi ndirimbo bakangurira abanyafrika kwirinda amacakubiri. Bakomeza batanga ubutumwa bw’uko Afurika yaba umugabane urangwa n’abaturage bumvikana bunze ubumwe ndetse ukaba umugabane w’amahoro n’umutekano utarangwamo intambara n’imidugararo.
Intayoberana bamaze gukora ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda no hanze!
Tariki 23 Ukuboza 2015, Intayoberana bakoreye muri Serena Hotel igitaramo kinoneye ijisho aho ryashimangiye ubushongore n’ubukaka mu kwimakaza umuco nyarwanda bahereye mu bakiri bato, mu mbyino, indirimbo n’imikino igaragaza ishusho y’umuco gakondo.
Muri iki gitaramo cyari cyiswe “Umwana ni nk’undi, umwana ni umutware”, Itorero Intayoberana ryagaragarije abanyarwanda ko hari icyizere gihagije cy’uko umuco gakondo utazigera ucika kuko bafite abakiri bato muri iri torero bazakurana indangagaciro z’abanyarwanda.
Yaba abakuru ndetse n'abato mu Itorero Intayoberana, biyemeje kugira uruhare mu kwimakaza umuco nyarwanda bifashishije ubuhanga bafite mu kubyina, kuririmba no kugaragaza umuco nyarwanda mu nzira zinyuranye. Iri torero rifite kandi umwihariko wo gutoza abana bato umuco nyarwanda.
Mu 2016, Itorero Intayoberana bahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco ryiswe LICAF (Livingston International Cultural Arts Festival) ryabereye muri Zambia aho bamuritsemo ibijyanye n’imbyino n’umuco nyarwanda muri rusange. Ni iserukiramuco ryahuje amatorero ndangamuco y’ibihugu bitandukanye.
Intayoberana bagaragaje ubuhanga n’umwihariko bafite mu mbyino, imikino n’indirimbo byimakaza umuco gakondo w’abanyarwanda, bituma rihabwa igihembo cy’ishimwe rikesha kuba ababyinnyi n’abaririmbyi baryo barahagarariye neza igihugu cyabo.
Ni ubwa mbere bari bitabiriye igikorwa nk’iki hanze y’u Rwanda, gusa benshi mu bagize Intayoberana bagiye bajya mu bitaramo n'ibindi birori bijyanye n’umuco aho bagiye bajya mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bari kumwe n’Itorero ry’igihugu, Urukerereza.
Tariki 21 Ukwakira 2016 ni bwo itorero Intayoberana ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu murwa mukuru w’iki gihugu i Abidja aho ryari ryatumiwe gususurutsa abitabiriye umuhango wo gutangiza bwa mbere ingendo z’indege ya RwandAir muri iki gihugu.
Mu 2018, Intayoberana bakoze igitaramo gikomeye bisunze umukino bise "Twambaye Ikirezi", aho bagaragaje ibyiza bigize umuco w’u Rwanda n’ubudasa bwawo mu ruhando rw'imico myinshi y'ibihugu by'Afrika. Ni igitaramo cyabaye kuwa 10 Kamena, kikaba cyari kibumbatiye umuco w'u Rwanda.
Muri Nyakanga 2022, Intayoberana basusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund. Iki kigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi zo mu misozi miremire, kiri mu kinigi mu karere ka Musanze.
Kuwa 25 Ugushyingo 2022, bataramiye muri L’Espace mu gitaramo “Iwacu” cyahigiwemo umuhigo wo kukijyana ahantu hagari hakira abantu benshi. Icyo gihe bizihiye benshi mu ndirimbo zirimo "Duhoze umwana adahogora", "Urwererane", "Uwejeje Imana" n'izindi.
Mu 2019, Intayoberana batumiwe muri Senegal mu gitaramo gikomeye gisoza iserukiramuco rya ‘Festival des Arts, D’est en Ouest’ ryabaye tariki 23 Ugushyingo 2019. Ni iserukiramuco ryateguwe n’abanyarwanda baba muri Senegal rigamije ubusabane hagati y’abanyarwanda n’abanya-Senegal.
Itariki ya 22 Nzeli 2019 izahora mu mateka y’Itorero Intayoberana ribyina imbyino gakondo nyarwanda aho ubuhanga bw’abana bato baribarizwamo bitwa Uruyange, bwabagejeje mu cyiciro cya nyuma cya East Africa Got Talent bashyigikiwe n’amajwi y’ababatoye ku butumwa bugufi (SMS). Ni inkuru nziza yatashye i Rwanda, yizihira benshi.
Tariki 04 Mutarama 2019, Intayoberana bakoze igitaramo cyiswe "Urizihiye Rwanda" cyabereye muri Camp Kigali, kikaba cyari gifite intego yo gukundisha abana umuco nyarwanda no gususurutsa abana bari bari mu biruhuko kugira ngo bazasubire ku ishuri banezerewe.
Tariki 26 Ugushyingo 2023 bakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali, batanga ibyishimo ku bantu ibihumbi bacyitabiriye. Icyo gihe bakinnye umukino bise “Akanigi Kanjye” ugaruka ku nkuru ya Rwayitare mwene Kanyarwanda wakoze urugendo rurerure ashakisha Akanigi yasigiwe na se bikamusaba kwiyambaza umusaza witwa Ngabonziza wari inshuti ya se.
Iki gitaramo cyari kiyobowe na Tracy Agasaro mbere y’uko kirangira, abagize itorero Intayoberana n’abitabiriye bafashe umunota wo kunamira Nizeyimana Alain wari umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari witabye Imana ku wa 26 Ukwakira 2023 azize uburwayi.
Mu 2024 Itorero Intayoberana ryatumiwe n’umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Kenya mu gitaramo cyo kwizihiza Umunsi mukuru wahariwe Abagore, akaba ari igitaramo cyiswe ‘Rwandaful Cultural Night’ cyabayeku wa 8 Werurwe 2024.
Kuri ubu rero Intayoberana bategerejwe bikomeye mu iserukiramuco 'Unveil Africa Fest' rizabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024. Twakwibutsa ko amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.
Itorero Intayoberana ryuje ibigwi mu muziki Gakondo rizatanga ibishimo muri 'Unveil Africa Fest'
Itorero Intayoberana rimaze imyaka 10 ritanga ibyishimo bisendereye mu muziki
Bizaba ari ibicika muri Unveil Africa Fest yatumiwemo abarimo Itorero Intayoberana
Mu 2022 Intayoberana baririmbye mu ifungurwa ry'ikigo Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund
Mu Intayoberana harimo n'abana bato bitwa Uruyange batanga icyizere cy'ejo heza muri Gakondo
Intore z'Itorero Intayoberana zirahamiriza bigatinda!
Bizaba ari igihombo kubura mu gitaramo Unveil Africa Fest cyatumiwemo Intayoberana
Mu 2023 Intayoberana bakinnye umukino "Akanigi Kanjye" wanyuze benshi
REBA BIMWE MU BITARAMO ITORERO INTAYOBERANA RYAKOZE MU MYAKA ISHIZE
TANGA IGITECYEREZO