RFL
Kigali

Pep Guardiola yavuze kuri Haaland, anagaragaza icyo amushakamo

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:11/12/2023 7:34
0


Umutoza wa Manchester City Pep Guardiola, yavuze ko Erling Haaland utakinnye umukino wa Luton Toun, azaba ameze neza mu gikombe cy'Isi.



Ku itariki 19 Ukuboza, Manchester City izaba iri mu mikino y'igikombe cy'Isi gihuza amakipe yitwaye neza ku Mugabane abarizwamo. Iyo mikino izabera muri Arabia Saudite.

Umunya-Norway, Erling Haaland wa Manchester City, yafashije ikipe ye mu mikino 15 ya English Premier League, uretse uwa 16 Man City yatsinze Luton Toun ibitego bibiri kuri kimwe, Haaland ntabwo yawukinnye.

Ubwo Pep Guardiola yabajijwe impamvu Haaland atakinnye, yagize ati " Aracyafife imvune mu kirenge, gusa azakira bidatinze.

" Ndatekereza ko igikombe cy' Isi kizaza yaramaze kugaruka, kandi niho akenewe cyane.

 Mu gikombe cy'Isi, Manchester City izahera muri ½ ku itariki 19 Ukuboza. Umukino wayo wa mbere izawukina n'ikipe izava hagati ya Leon Club yo muri Mexico na Urawa Red Diamonds yo mu Buyapani.

Erling Haaland witezweho kuzahesha Manchester City igikombe cy'Isi, amaze kuyitsindira  ibitego 14 muri uyu mwaka w'imikino wa English Premier League ndetse bikaba 19 mu marushanwa yose yakiniye Man City muri uyu mwaka w'imikino.

Nubwo Erling Haaland amaze iminsi akina imikino itandukanye, imvune ye yayikuye mu ikipe y'igihugu ya Norway, yarimo gushaka itike ya Euro ya 2024.

Pep Guardiola yogeye ati " Umunsi ku wundi, ucyumweru ku kindi uyu mukinnyi agomba kwitabwaho bikomeye.

" Erling Haaland ni umukinnyi w'ingirakamaro, kuva yagera Muri Man City ntabwo ajya areka kuyifasha. Muri uyu mwaka w'imikino biragaragara ko atazaba mwiza nk'uwashize, gusa tugomba kumuteganyiriza imikino ikomeye.

Manchester City iri kuzigama Erling Haaland, ku wa Gatatu izaba yagiye kwa Red Star Belgrade mu mikino ya UEFA Champions League. Man City yo yamaze kwizera gukomeza muri kimwe cya munani muri iyo mikino.


Pep Guardiola yavuze ko Erling Haaland atameze neza, gusa mu gikombe cy'Isi akazaba yarakize neza


Manchester City iheruka gutwara UEFA Champions League, izaba ihagarariye umugabane w' u Burayi mu gikombe cy'Isi


Pep yizeye ko Haaland azamufasha guha Man City igikombe cy'Isi cya mbere


UMWANDITSI:  ISHIMWE Walter 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND