RFL
Kigali

Iran: Urukiko rwategetse USA kwishyura indishyi z'akababaro zirenga Miliyari $49 kubera umusirikare wiciwe muri Irak

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:8/12/2023 13:45
0


Urukiko rwo gihugu cya Iran rwemeje ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zishyura indishyi z'akababaro za miliyari zisaga 49$ kubera urupfu rw'umusirikare wa Iran wiciwe muri Irak.



Kuwa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, urukiko rwo mu gihugu cya Iran  rwategetse Leta zunze ubumwe z'Amerika gutanga indishyi y'akababaro zikabakaba miliyari 50 z'amadorari [Arenga Tiriyari 50 Frw] kubera kwica General Qassem Soleimani.

Ku itariki ya 3 y’ukwa mbere 2020, uwari perezida Donald Trump, yategetse ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika kurasa Jenerali Qassem Soleimani wiciwe i Bagdad mu murwa mukuru wa Irak.

Soleimani Qassem ufite imyaka 62 yishwe na drone ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Bagdad, umurwa mukuru wa Irak. Icyo gihe, Suleimani yavaga muri Syria ataha yerekeza muri Iran. Suleiman yari umugaba mukuru w’ishami ry’ingabo za Iran zirwana hanze y’igihugu.

Urukiko rw’i Teheran rwemeje ko  icyemezo cyo kumwica cyafashwe  n'abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika 40 barimo uwari Perezida Donald Trump, n’abari abaminisitiri Mike Pompeo wari minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga na Mark Esper wayoboraga Minisiteri y'Ingabo y'Amerika.

Abaturage ba Iran 3,300 nibo batanze ikirego mu Rukiko barega Leta Zunze Ubumwe z'Amerika urukiko rutegeka  Amerika kwishyura miliyari 49.7 z'amadorari.

Ivomo: Barrons.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND