RURA
Kigali

Juno Kizigenza yavuze ku isubukurwa ry’ibitaramo bye na Ariel Wayz i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2023 12:02
0


Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko hari ibibazo byivanze mu rugendo rw’ibitaramo “Home Away From Home Tour” we n’umuhanzikazi Ariel Wayz bagombaga gukorera ku Mugabane w’u Burayi mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.



Muri Nyakanga 2023, ni bwo aba bahanzi bombi bari batangaje ko bafite ibitaramo binyuranye biteguraga gukorera mu bihugu birimo Canada n’ahandi hanyuranye.

Ni ibitaramo ariko byaje gusubikwa ku mutona wa nyuma, ahanini biturutse ku mpamvu impande zombi zitahise zitangaza.

Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari bageze kure imyiteguro y’ibi bitaramo, ndetse bari bamaze no gutegura ikipe yari kubaherekeza mu rugendo, yaba abacuranzi, abaririmbyi n’abandi bari kubafasha muri ibi bitaramo.

Hari amakuru avuga ko aba bombi babuze ‘Visa’ ari nayo yabaye imvano yo kutabasha kujya kuririmba muri biriya bitaramo.

Muri iki gihe, Juno Kizigenza ari kwitegura gutaramira abakunzi be mu gitaramo ‘Iminsi myinshi’ cya Dany Nanone kizaba tariki 15 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Juno avuga ko ari amahirwe adasanzwe yabonye yo guhurira ku rubyiniro na Dany Nanone, umuraperi yakuze akundira ubuhanga bwe mu ndirimbo.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Juno Kizigenza yavuze ko iki gitaramo cya Dany atazagikora yitegura kujya mu bitaramo i Burayi na Ariel.

Yavuze ko bagiye gufata icyemezo cyo gusubika biriya bitaramo byagombaga kuba mu mpera z’uyu mwaka kubera ko hajemo ibibazo.

Ati “Imyiteguro yajemo ibibazo hanyuma turavuga tuti aho kugirango dukore ibitaramo bitari ku rwego rwiza kandi twifuza reka dufate igihe cyo kwitegura."

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze Album ye yise ‘Yaraje’, avuga ko kuva basubika biriya bitaramo batangiye urugendo rwo kugerageza kubikomeza. Ati “Akomeza ati "Twigije imbere itariki tuzabamenyesha ikindi gihe tuzemeza."

Igitaramo cya Dany Nanone kizatuma, Juno na Ariel bongera guhurira ku rubyiniro nyuma yo kuvugwa igihe kinini bo bakundana.

Ingengabihe y’ibitaramo bari bashyize hanze yerekanaga ko tariki 6 Ukwakira 2023 bari gukorera igitaramo mu Budage mu Mujyi wa Hambourg, n'aho ku wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023 bagataramira mu Mujyi wa Hanover.

Urugendo rw'ibitaramo rw'abo rwari kuzasozwa ku wa 26 Ugushyingo 2023 bataramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa. Kandi bari kuba bari kumwe na Dj Toxxyk.

Ibi bitaramo byari byateguwe na sosiyete ya Fusion Events ari nayo yatumiye abahanzi barimo Christopher, Riderman, Davis D, Bruce Melodie, Kivumbi n’abandi gukorera ibitaramo i Burayi.


Juno Kizigenza yatangaje ko imyiteguro yo kujya gutaramira i Burayi yajemo ibibazo bahitamo gusubika


Juno yavuze ko we na Ariel Wayz bari gukorana mu rwego rwo gusubukura ibi bitaramo


Juno yavuze ko bigije imbere gahunda y’ibi bitaramo kubera ko babonaga imyiteguro itari ku rwego rwiza 


Ibi bitaramo byagombaga gusozwa mu mpera z'Ugushyingo 2023 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AWAY' YA JUNO NA ARIEL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND