RFL
Kigali

Byinshi utamenye ku bantu barota barwana

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:8/12/2023 10:52
0


Abantu bagira inzozi zitandukanye zirimo kurota barwana cyangwa bahanganye n'abandi, bikaba byatera imirwano ya nyayo mu buriri, uwarotaga arwana agakubita uwo bararanye.



Guy Counseling itangaza ko kurota urwana bikunze kugaragaza byinshi ku muntu birimo kudatekana mu mutima, ubwoba bukabije, kuba uzengurutswe n'abanzi, kwibuka ibihe wanyuzemo birimo nk'intambara, kuba wirirwa mu bintu bifite aho bihuriye n'imirwano, kureba filime ziteye ubwoba n'ibindi.


Kurwana ni ikimenyetso cyo kudacika intege no kugerageza guhangana n'ibiguteye ubwoba, ukigaragaza nk'umuntu ushoboye. Umuntu urota arwana aba ari umunyambaraga yiteguye guharanira ibyo yifuza kugeraho atitaye ku bizamwitambika byose.

Bamwe barota barwana bagakomeretsa abo bararanye, akabona uwo bararanye nk'uwo bahanganye akaba yamukubita, akamuniga, akamukorera buri kintu cyose ari kurota kugeza inzozi zimushizemo.


Uyu muntu warose arwana aba yabaye nk'uwataye ubwenge inzozi arizo zimuyoboye, ku buryo ashobora no kukwica atabizi. 

Zimwe mu mpamvu zikomeye zitera abantu kurota barwana zirimo gutabwa n'abo bari bishingikirijeho, uburwayi, ibihe bikomeye wanyuzemo n'ibindi.

Kurota urwana igihe abakurebereraga cyangwa abo wizera bagutaye, bisobanura ko uri guhangana n'ubwoba wifitemo uharanira kwigira no kureka kwishingikiriza ku bandi. 

Umuntu urwaye bikabije ashobora kugira intekerezo mbi zituma ahangana n'ibiteye ubwoba adasobanukiwe. Indwara zirimo nka Malaria zikunze kuzengereza umuntu akaribwa n'umutwe, hagera mu ijoro akiyumva nabi arota ibiteye ubwoba.

Kurota ibyabaye ku rugamba nabyo bikunze kuba ku bantu bakora akazi karimo kuba umusirikare, umupolisi, n'akandi gafite aho gahuriye no guhangana hagati y'impande ebyiri.

Ibihe bibakomereye banyuzemo bishobora kugaruka mu nzozi bikaba byatuma barota barwana igihe batoye agatotsi. Kurota barwana bigaragaza ko biteguye kuzuza inshingano zabo.


Dark Dream itangaza ko kurwana mu nzozi bigaragaza ubuzima butarimo umutekano uhagije no kugerageza kwirwanirira mu bihe bigoye. Ibinyamakuru bitandukanye bigaragaza ko kurwana mu nzozi bigaragaza ko nta bugwari buri mu muntu. 

Bavuga ko kurarana n'uyu muntu bisaba kumuturisha aho kumurwanya, ukamukomanga umwibutsa ko ari kurota, kabone n'iyo yaba ari kukurwanya ukwiye koroshya ijwi umuvugisha, ukamufasha kugaruka ibuntu, kuko bamwe baba babaye nk'inyamaswa bisa nk'aho batari kurota.


Muganirize igihe arota aho kumurwanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND