RFL
Kigali

Impamvu ukwiriye kwirinda gukabakaba amabere y'umugore

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:7/12/2023 16:17
1


Amabere y'umugore afatwa nk'igice cy'ibanga kidakorwaho na buri wese. Gukora ku mabere y'umugore bisiga ingaruka ziremereye zitavugwa na buri wese zikenyegeza n'ibindi bibazo.



Amabere y'umugore ni bimwe mu bice igitsina gabo gikunze kwifashisha mu kongera ubushake bw'umugore bahuriye mu gikorwa cy'imibobano mpuzabitsina, nubwo bamwe bashobora kuyakorakora iyo gahunda idahari, bikitwa guhohotera cyangwa ibikorwa by'ubuhehesi.


Bamwe mu bagabo bakururwa n'umubiri w'umukobwa cyangwa umugore runaka bakamwifuza, bikaba byatuma bisanga bakora ku bice bigize umubiri we birimo imyanya y'ibanga nk'amabere. Igice cy'amabere ntikigomba gukorwaho igihe uyu mwanzuro udafashwe n'umugore kuko kumufatirana bimugiraho ingaruka.

Dore ingaruka bamwe mu bagore bahura nazo iyo bakozwe ku mabere ku gahato cyangwa batunguwe.

1. Kwiyumva nabi

Guhura n'umugore cyangwa umukobwa ukamukora ku mabere utamubajije cyangwa utamenye ko abikunda, bimutera agahinda akumva yasuzuguwe kuko bubaha imyanya yabo y'ibanga.

Uwo muntu utazi, ashobora kuba arwaye nka kanseri y'amabere agira uburibwe bwinshi, wayakoraho ugasa nko kumukora mu gisebe ukamutoneka.

Ashobora kuba yaragize ibibazo birimo nko kubagwa cyangwa impanuka akagira ibikomere, bityo kumukoraho bikamubabaza wenda adashoboye kugusobanurira.

Ubushakashatsi bwakozwe na bebodywise.com buvuga ko amabere y'abagore ashobora gukurura umugabo akifuza gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo butunguranye, gusa umuntu muzima aba yifitemo n'ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima ye akirinda kubangamira abandi kandi bigashoboka.


Batangaza ko gukora ku mabere y'umugore cyangwa kuyonka kw'abagabo bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y'amabere igihe bikozwe mu bwumvikane. Ni mu gihe kandi "Nairaland Forum" itangaza ko abana bato b'abakobwa bonkwa amabere bahaswe, bashobora guheranwa n'agahinda kakongera ibyago bya kanseri.

Gukora ku mugore mu bihe bitamwemerera guhura n'umugabo nk'uburwayi cyangwa izindi mpamvu bwite, bimwangiriza intekerezo bikaba byanatuma afata umwazuro udakwiriye cyangwa guhangayika muri we bikiyongera, akaba yahura n'izindi ndwara zirimo umutwe ukabije, kwiyongera k'umuvuduko w'amaraso n'ibindi.

2. Mushobora kuryamana mutabiteguye


Bitewe n'umuntu ujarajara mu myanzuro, ashobora kwisanga yaryamanye n'uwo atazi, kuko bakoze ku bice bye by'ibanga, akaba umunyantege nke, ndetse ingaruka zishobora kuza kuri mwembi. 


Ingaruka zo guhura n'uwo utazi harimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo agakoko gatera SIDA, imitezi n'izindi, cyangwa gusama inda zitateganyijwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • UZABUMWANA JEAN PAUL 7 months ago
    Ni ukuri pe ntabwo Ari ikinyoma...naba umuhamya wo kubyemeza ko gukorakora amabere yumukobwa cyangwa umugore birimo ingaruka nyinshi





Inyarwanda BACKGROUND