RFL
Kigali

Kylie Jenner anyuzwe n'urukundo rushya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/12/2023 10:51
0


Umunyamideli w'icyamamare, Kylie Jenner, yatangaje ko anyunzwe n'umubano w'urukundo rushya arimo n'umukunzi we Timothee Chalamet bamaranye amezi 6 bakundana.



Kylie Jenner umunyamideli akaba n'umushabitsi uvuka mu muryango w'ibyamamare w'aba Kardashians,Jenner, yatangiye umwaka wa 2023 atandukana n'umuraperi Travis Scott bari bamaze kubyarana abana babiri mu myaka 5 bari bamaranye.

Ntibyatinze yahise yishumbusha undi mukunzi witwa Timothee Chalamet uzwi cyane i Hollywood dore ko ari mu bakinnyi ba filime bagezwe bakiri bato. Aba bombi kuva batangira gukundana Kylie yirinze kugira icyo atangaza ku mubano wabo, uretse gusa amafoto yabo yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto ya Kylie Jenner n'umukunzi we amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro Kylie Jenner w'imyaka 26 yagiranye na People Magazine, yagize icyo avuga bwa mbere ku mubano we na Timothee Chalamet. Yagize ati: ''Hashize amezi 6 nkundana na Chalamet ariko tuziranye igihe kinini. Twahoze turi inshuti za hafi. Ndanyuzwe kuko nahoze nifuza umukunzi wumva ubuzima mbayemo akanshyigikira atitaye ku byo mvugwaho''.

Kylie Jenner yatangaje ko anyuzwe n'urukundo rushya rwe na Timothee rumaze amezi 6

Yakomeje agira ati: ''Ikinshimisha kurusha ibindi ni uko amaze kumenyerana n'abana banjye. Ntabwo numvaga ko nzakundana n'umuntu uzakundira abana mu buryo bworoshye. Ni ibyishimo kuri twe kuba umubano wacu ugeze aho uri uvuye aho wahoze kera''.

Yahishuye kandi ko mbere y'uko bakundana bahoze ari inshuti za hafi

Kylie Jenner avuze ibi mu gihe mu minsi ishije ikinyamakuru TMZ cyari cyatangaje ko ntamahirwe umubano we na Timothee ufite wo kuramba kuko ngo uyu munyamideli yikundira abasore birabura, ari nabwo basohoye urutonde rw'abagabo bakundanye nawe barenga barindwi bose ari abirabura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND