Kugeza aka kanya, nta muntu n'umwe utazi ko i Huye ariho higeze kuba igicumbi cy'imyidagaruro mu myaka isaga icumi ishize, none kugeza ubu ibitaramo bihategurirwa ntibyitabirwa ndetse bimwe bikanarangira bitabaye kubera kubura abantu.
Byari ku Cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023, nibwo hari hateganyijwe kuba igitaramo cyiswe 'University Connect Festival 2023' cyari cyatumiwemo abahanzi babiri; B Threy ndetse na Davis D.
Iki gitaramo byarangiye kitabaye kubera habuze abantu na bake bakitabira, abahanzi bahita bakata bisubirira i Kigali bataririmbye n'akanya na gato.
Gupfa kw'iki gitaramo,benshi bagiye babigereka ku bintu bitandukanye, bagaragaza zimwe mu mpamvu zatumye abantu batacyitabira.
Abaturage batari bake batuye hanze ya Kaminuza, bavugaga ko bahemukiwe kuba bimwe uburenganzira n'ubuyobozi bwa Kaminuza bwo kwinjira muri iki gitaramo.
Umwe yagize ati:" Ntakubeshye byarambabaje cyane, twaraje turi abantu benshi mu ma Saaha ya saa Saba ariko batwangira ko twinjira ngo ntabwo tubyemerewe kandi ubundi mbere twarabaga tubyemerewe nta mananiza, rero iyo baza kureka tukinjira, ntabwo igitaramo rwose cyari guhomba kubera ko twari turi benshi".
Ushinzwe umutekano muri kaminuza ya Huye, Rutayisire Claude,avuga ko impamvu batigeze bemerera abo bantu kwinjira mu kigo, atari ikindi ahubwo ariyo masezerano uwateguye igitaramo yagiranye n'ubuyobozi bwa Kaminuza.
Agira ati:" Twebwe nta ruhare tujya tugira mu gutuma ibitaramo bihomba cyangwa se mu kwica imyidagaduro y'i Huye. Abantu bo hanze bakomeje kwijujutira ko tutigeze tubareka ngo binjire, ariko uwateguye igitaramo yari yabyumvikanyeho na Kaminuza. Ni ukuvuga ngo, iyo umuntu agiye gutegura igitaramo yumvikana na Kaminuza abakiriya ashaka, niba ari abanyeshuri cyangwa se abantu bose (no hanze ya Kaminuza) muri rusange".
"Hanyuma rero uriya wateguye kiriya gitaramo yari yemeye ko abakiriya be ari abanyeshuri gusa. Ikindi kandi iyo aramutse avuze ko abakiriya be ari abanyeshuri ndetse n'abandi bantu bo hanze, icyo gihe hari ibindi bintu byinshi twumvikanaho bijyanye no gukaza umutekano kuko gucunga ubuzima bw'abanyeshuri bo muri Kaminuza, ni inshingano zacu".
Mu karere ka Huye ahazwi nko ku Mukoni munsi ya Kaminuza, hakunze kurangwa n'ubujura bwo kwambura abantu ibirimo telephone, Mudasobwa n'ibindi. Uyu muyobozi rero akomeza avuga ko ushobora kureka abantu bose bakinjira nta mutekano wakajijwe ugasanga habereyemo ibyaha bigendanye n'urugomo. Avuga ko iyo wemeye gukorera igitaramo i Huye, ukavuga ko abakiriya bawe harimo n'abantu bo hanze, haba hagomba kuzanwa abantu benshi bashinzwe umutekano urugero nko ku gitaramo cyabaye cya MTN Iwacu Muzika Festival, hari abashinzwe umutekano benshi baturutse hanze.
Urugero, ku masezerano InyaRwanda.com yabonye agaragaza ko uwateguye iki gitaramo cya B Threy na Davis D yari yiyemereye ko abo akeneye ari abanyeshuri gusa.
Hari abandi bantu bategura ibitaramo bavuga ko mbere Kaminuza yajyaga ifasha mu gutegura igitaramo, ugasanga nk'urugero Kaminuza ikijyanye n'amajwi n'urumuri (lighting and Sound), ariko kuri ubu umuntu akaba abyifasha byose.
Umuyobozi ushinzwe Umuco na Siporo muri Kaminuza,Gatsinzi Apolo, agira ati "Ariko se ubwo ni gute abantu baba batabafashije?, Iriya Sallé yonyine kuyikodesha hano hanze ni amafaranga atari make, umuriro ukoreshwa muri icyo gitaramo uba mwinshi cyane ndetse n'amazi akoreshwa byose biba bihenze, ibyo rwose biba bihagije".
Ubuyobozi bwa Kaminuza kandi bwongera kwibutsa abategura ibitaramo kwirinda kwipasa muremure ahubwo bagashima aho bishyikira. Bagira bati :" Erega na none nibo babyitera kenshi, usanga umuntu agiye gutegura igitaramo hanyuma udufaranga twose yifitiye akatumarira mu gutumira umuhanzi uhenze cyane urenze urwego rwe, kubera iki bagiye batumira abahanzi batari bubahende?.
Ku rundi ruhande na none, abashaka gutegura ibitaramo bavuga ko kuri iki gihe kugira ngo uzabone inzu mberabyombi 'Main Auditorium' yo gukoreramo igitaramo biba bigoye kuko usanga haberamo ibintu byinshi bitandukanye.
Nyamara Gatsinzi we agira ati "Ntabwo abantu bose baba bagambiriye kujya hariya kubyina indirimo z'isi, hano muri Kaminuza abana bose tubafata kimwe. Hari abo usanga bashaka gusenga, kubyina indirimbo za gakondo, ndetse no gukoreramo ibindi bintu bitandukanye, rero ntabwo byashoboka ko kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru hahora hatumirwamo abahanzi gusa b'indirimbo z'Isi kuko haba hari n'abanddi bana bakeneye kwidagaduro mu bintu bakeneye".
Si ibyo gusa bikomeza bishinjwa Kaminuza y' u Rwanda mu kwica imyidagaduro y'i Huye, kuko abandi bavuga ko mbere hajyaga habaho amarushanwa agamije guteza imbere abahanzi bakiri bato no kubafasha kumenyekanisha impano zabo, ibi byose bikaba biri mu bituma i Huye hatakibasha kugira impano zikomeye mu buhanzi zihava ngo zijye guhatana ku isoko ry'umuziki.
Ku ruhande rw'abayobozi ba Kaminuza bagira bati " Kuri iki gihe ubundi usanga kwiga biba bingana na 90%, rero ugasanga kugira ngo bazabone umwanya wo kujya mu bindi birimo n'ubuhanzi birabagoye kuko kenshi baba bananiwe".
Icyakora Gatsinzi, yahamirije InyaRwanda.com ikintu kijyanye n'amarushanwa y'abafite impano mu ngeri zitandukanye agiye kugaruka vuba cyane ko kiri imbere mu bintu biri kwigwaho.
Muri rusange, Ubuyobozi bwa Kaminuza bunyomoza amakuru y'ibivugwa ko muri iyi minsi bari kugira uruhare mu kwica imyidagaduro y'i Huye, ahubwo bakemeza bayishyigikiye bikomeye ahubwo abantu bakaba batabimenya. Ku ruhande rwabo, bavuga ko ku kijyanye no kuba ibitaramo bimwe bikorerwa i Huye bigashya/bigahomba, nta ruhare na ruto baba babigizemo ahubwo ko byose n'impamvu zitandukanye zirimo:
Kutamenya igihe nyacyo cyo guteguriraho igitaramo (ugasanga ateguye igitaramo abanyeshuri batarabona Buruse , cyangwa se akagitegura mu gihe cyo kwiga, harimo kandi kutamenyekanisha igitaramo cyabo, gukorana n'abantu batari abizerwa aho gukorana umwete n'umurava, bakiryamira gusa ndetse na duke turi kuvamo bakatwirira, kuzana abahanzi badakunzwe cyangwa se batagezweho n'ibindi byinshi bitandukanye.
Ubwo Davis D na B Threy bazaga gutaramira muri Kaminuza nabuze n'umwe
Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye bavuga ko ruhare na ruto bagira mu gutuma ibitaramo bihomba
Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga ko buri kwiga ku kintu cyo kugarura amarushanwa agamije guteza imbere abahanzi bakiri bato no kubafasha kumenyekanisha impano zabo
TANGA IGITECYEREZO