RFL
Kigali

Ukraine: Hishwe umusirikare wa karindwi ufite ipeti rya General

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/12/2023 8:27
0


Mu gihugu cya Ukraine hari amakuru avugwa ko umusirikare ufite ipeti rya General Major yishwe na mine kuwa Gatatu.



Amakuru aturuka mu gihugu cya Ukraine aravuga ko General Major Vradimir Zavadsky yishwe n'igisasu cya mine kuwa Gatatu Tariki ya 29 Ugushyingo 2023.

Aya makuru aravuga ko uwo mugabo ari umusirikare wo ku rwego rwa General wa karindwi wiciwe mu ntambara irimo kubera muri Ukraine.

Ubusanzwe General Major Vradimir Zavadsky ufite imyaka 45 yabarizwaga muri brigade ya 14 yungirije umuyobozi wayo.

Minisiteri y'Ingabo mu Burusiya ntiyagize byinshi itangaza ku rupfu rwa General Major Vradimir Zavadsky mu gihe aramutse yishwe yaba yiyongereye ku basirikare bafite ipeti rya General bishwe kuva muri Gashyantare 2022 ubwo Uburusiya bwatangiraga ibitero muri Ukraine.

Mu  mezi ane ya mbere hatangiye intambara yo muri Ukraine hapfuye abasirikare bo ku rwego rwa General bane. Nyuma y'aho gato hishwe abandi basirikare babiri bafite ipeti rya General.

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zirimo gufasha Ukraine guhangana n'Ingabo z'Uburusiya zikomeje umugambi wo kugaba ibitero muri icyo Gihugu by'umwihariko hitezwe ko Uburusiya bushobora kugaba ibitero bizibasira ibikorwa remezo mu gihe cy'ubukonje bukabije buteganyijwe mu minsi iri mbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND