Umuhanzikazi w'icyamamare, Ariane Grande, yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ku Isi ufite 'Tattoos' zashakishijwe cyane ku rubuga rwa interineti rwa 'Google'.
Ariana Grande-Butera , umuhanzikazi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umukinnyi wa filime uri mu bakomeye muri Amerika, ndetse wananditse izina mu njyana ya 'Pop' ku rwego mpuzamahanga. Muri izi ntangiriro z'Ukuboza gusoza 2023 yagarutsweho nyuma yaho abaye umuntu wa mbere ku Isi ufite 'Tattoo' zashakishijwe cyane mu 2023.
Kuva muri Mutarama ya 2023 kugeza ku itariki 28 Ugushyingo, abantu benshi bagiye ku rubuga rwa Google babaza kureba ibishushanyo n'amagambo (Tattoos) yanditse ku mubiri wa Ariana Grande hamwe n'ubusobanuro bwayo nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na Preply bwabyerekanye.
Tattoos za Ariana Grande zashakishwije n'abantu benshi mu 2023
Hollywood Life itangaza ko abantu bangana na Miliyoni 1.3 aribo bashakishije 'Tattoos' za Ariana Grande kuri Google muri uyu mwaka. Ibibazo byahuriweho na benshi ni ibigira biti 'Tattoo za Ariana Grande afite zivuga ku basore bakundanye?', 'Ubusobanuro bwa Tattoo za Ariana Grande', 'Ese Ariana Grande afite Tattoos z'ingahe?''
Ariana Grande azwiho kuba afite 'Tattoos' nyinshi ku biganza bye
Ubusanzwe Ariana Grande w'imyaka 30 y'amavuko afite 'Tattoos' zigera kuri 50 ku mubiri we. Nubwo ntabusobanuro bwazo yigeze atanga gusa mu 2022 yatangarije Vogue Magazine ko afite ibishushanyo n'amagambo ku mubiri we bigera kuri 50 gusa ko adatenganya kongera kwandika ku mubiri we ndetse anatangaza ko inyinshi murizo ziri ahantu hihishe.
Ku kiganza cy'iburyo cye niho yashyize 'Tattoo' ya 50 ku mubiri we
Ariana Grande wabaye uwa mbere ufite 'Tattoos' zashakishwije n'abantu benshi bangana na miliyoni 1.3, yaje abanjirije umuhanzi Harry Styles wamamaye mu itsinda rya One Direction, ufite abantu miliyoni 1.96 byashakishije Tattoos ze kuri Google naho Justin Bieber yaje ku mwanya wa gatatu n'abantu miliyoni imwe yuzuye y'abashakishijwe tattoos ze kuri Google mu 2023.
Ariana Grande ufite 'Tattoos' zashakishijwe n'abantu miliyoni 1.3 kuri Google, ngo ibishushanyo byinshi abifite ahantu hihishe
TANGA IGITECYEREZO