RFL
Kigali

Korali Tujyisiyoni yateguye igitaramo gikomeye izizihirizamo isabukuru y'imyaka 25

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/11/2023 11:27
0


Korali Tujyisiyoni ikorera ivugabutumwa ry’indirimbo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Kacyiru [SDA Kacyiru], igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 mu gitaramo gikomeye yatumiyemo andi makorali akunzwe cyane.



Korali Tujyisiyoni yatangiye mu 1998, itangizwa n'abaririmbyi 6, ubu igizwe n'abaririmbyi 40. Bamaze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kuvuga ubutumwa mu indirimbo yaba mu nsengero no mu biterane by'amavuna.

Mu biterane bikomeye bamaze gukora harimo cyabereye mu mujyi wa Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba, aho bakoze ivuna ryamaze ibyumweru bibiri guhera kuwa 04/11/2017 kugeza kuwa 18/11/2017.

Aba baririmbyi b'i Kacyiru bafite Albums 11 z'amajwi (Audio) ndetse na Album 9 z'amashusho (Videos). Bamaze kujya mu bihugu bitandukanye mu ngendo z'ivugabutumwa, birimo DR Congo, Uganda na Burundi. Bafite indirimbo zisaga 123. 

Zimwe mu ndirimbo bafitiye ubuhamya ko zakoze kuri benshi harimo "Ubukwe ni Umuhango wera", "Akana k'agakombwa", "Ruratangaje", "Abigishwa ku inyanja", "Kucyambu", "Abakunzi b'umwami", "Ntegereje", "Sodoma", "Philippe" na "Akira ishimwe".

Igitaramo cyabo cyo kwizihiza yubile y'imyaka 25 kizabera ku rusengero rwa Kacyiru (Kacyiru SDA) ku Isabato kuwa 09/12/2023 guhera saa Saba z'amanywa. Kwinjira birasaba kuzinduka gusa.

Bagitumiyemo Korali zikunzwe mu gihugu nka Hallelujah izava i Gisenyi Gate of hope church, Korali Inkurunziza izaturuka mu Bibare SDA church, Desert stream choir ya Kibagabaga English church, Abakurikiyeyesu ya Kacyiru SDA .

Umuyobozi Mukuru wa Korali Tujyisiyoni, Gakuba Damascene, yavuze ko igitaramo bateguye kigamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 bamaze bakora uyu murimo. Ati "[Tujyisiyoni] Yifuje ko yabihuza n'igikorwa cyo kwesa umuhigo twiyemeje nka Chorale Tujyisiyoni ku rusengero rwacu ngo rwuzure vuba maze tujye dusengera ahantu heza".

Iki gitaramo kizanakusanyirizwamo inkunga yo gusoza inyubako y’urusengero, ku muhigo Tujyisiyoni yahize. Ati: “Urusengero rwose ruzuzura rutwaye arenga miliyoni 600 Frw. Uyu munsi hamaze gukoreshwa arenga miliyoni 360 Frw. Haracyabura miliyoni hafi 240 Frw ngo urusengero rwuzure.’’

N'ubwo abantu bagiye bakora mu byiciro bitandukanye, Chorale Tujyisiyoni muri iki cyiciro yari yahawe urugero rwa miliyoni 15 Frw, ubu imaze gutanga arenga Miliyoni 9 Frw hasigaye hafi Milyoni 6 Frw akaba ariyo azatangwa uwo munsi

Imishinga ni myishi kuri Korali Tujyisiyoni, ariko nk'uko "twahamagariwe kuvugubutumwa, turateganya kongera ibikorwa bya Korali birebana n'ivugabutumwa mu Rwanda no mu bihugu bidukikije".

Ati "Turateganya kandi gukora indi Video ya 10. Korali Tujyisiyoni izakomeza gukora Amavuna ndetse n'Ibikorwa by'Ubutabazi ku bari mu kaga mu buryo butandukanye. Urugero nko gufasha imfubyi n'abapfakazi batishoboye.


Korali Tujyisiyoni igizwe n'abaririmbyi 40 igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 25


Korali Tujyisiyoni imaze gukorera ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye

Inkurunziza Family Choir nayo yatumiwe muri iki gitaramo


Korali Hallelujah y'i Rubavu izitabira igitaramo cya Korali Tujyisiyoni


Abakurikiyeyesu Family Choir itegerejwe muri iki gitaramo


Desert Stream Singers izifatanya na Tujyisiyoni choir mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25

REBA "ABIGISHWA" IMWE MU NDIRIMBO ZAKUNZWE ZA KORALI TUJYISIYONI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND