Kigali

Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye Aba-diaspora gushora imari ku ivuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/11/2023 11:02
0


Ihuriro ry’urubyiruko rurenga 2000 ryabaye ribereye muri Canada mu mujyi wa Ottawa-Gatineau mu ijoro ryo ku itariki 25 rishyira 26 Ugushyingo 2023. Baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo Gukunda igihugu, kuganirizwa ku mahirwe ahari mu ishoramari, kumenya indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.



Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo bwana Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito witabiriye kiriya kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima yabwiye Inyarwanda ko  cyavugaga kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho  abatanze ibiganiro  barimo   Minisitiri w'Urubyiruko wasangije amateka yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ,  asaba Urubyiruko rutuye mu mahanga kumva ko rudakwiye guha agahenge uwo ariwe wese wabiba amacakubiri mu banyarwanda , aho yavuze ko hari bamwe bari mu mahanga barwaye indwara yo mu mutwe ( Psychose) bakomeza guhakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya  Jenoside. 


Emmalito yasobanuye ko Minisitiri w’Urubyiruko  yarusabye  gukunda igihugu cyabo cy'u Rwanda  anabakangurira kugiteza imbere bashora imari, ari nako bashyigikira gahunda ya Leta yo Guhanga imirimo.


Ati'' Yongeye kwibutsa abitabiriye Rwanda Youth Convention ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda igikomeje, anagira inama abanyarwanda batuye mu mahanga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda bajya bayiganira mu biganiro byose bagira muri Community zabo.”

  

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Utumatwishima yasabye Aba-diaspora kuzana imari iwabo bagateza imbere igihugu bahanga imirimo



Abarenga 2000 bahuriye mu mujyi wa Ottawa baganira ku ngingo zitandukanye


Urubyiruko rwaganirijwe kuri Ndi Umunyarwanda 



Gukunda igihugu, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gushora imari mu Rwanda no kugira uruhare muri gahunda za Leta ni zimwe mu ngingo zibanzweho mu ijoro ryakeye 



Ally Soudy ari mu bayoboye ibiganiro byibanze ku myidagaduro

Nyuma y'imyaka myinshi badahura, Abanyarwanda bongeye kwibukiranya ko bavuka mu gihugu kimwe bafite inshingano zo kugiteza imbere

AMAFOTO: KAMANA ELLY, CANADA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND