Kigali

Ubukene buravuza ubuhuha mu bahanzi bo muri Uganda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:25/11/2023 21:37
0


Umunyamakuru ukunzwe cyane mu gihugu cya Uganda, Edwin Katamba, uzwi ku izina rya Mc Kats, yamennye icyari kibyimbye kitari gikunze kuvugwa n'undi uwari we wese muri Ugada, ubwo yagaragazaga ko abahanzi ba Uganda ari abakene byayobeye.



Uyu musore ukunze kwiyita Umwami wa Mikoro (King Of Mic), avuga ko abahanzi benshi cyane bo muri Uganda ari abakene ku rwego rwo hejuru umuntu atakwiyumvisha, kugeza aho bamwe baba barwana n'ubuzima, abandi bakaba babayeho ku bw'impuhwe za Rurema.

Uyu musore wivugira ko abifitiye ibihamya byinshi cyane, urugero aheraho atanga avuga ko yarebereye inyungu abahanzi benshi bo muri Uganda (Manager), ariko akaba atarigeze na rimwe abikuramo inyungu na mba.

Avuga ko byose byarangiriraga mu marira, nta kintu kizima abikuyemo uretse bihombo gusa no kurema abanzi (byarangiraga bahindutse abanzi bakomeye).

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko abahanzi ba Uganda byonyine kugira ngo babone ibibatunze biba ari intambara ariko ugasanga barashaka kubaho ubuzima buhenze kandi babizi ko nta kintu bibereyeho na kimwe.

Agira ati: "Nahoze kera hose mbabwira ko ntigeze mbona/nkura amafaranga muri aba bahanzi nareberereaga inyungu kubera ko nabo ubwabo ntayo bigirira. Nashoye akayabo k'amafaranga mu bahanzi benshi ba Uganda ariko mvugishije ukuri, habe n'akanyungu na gato cyane nigeze mbikuramo mu nyuma uretse ibihombo gusa n'urwango".

"Abantu benshi batekereza ko nkura amafaranga menshi mu kureberera inyungu abahanzi, ariko ntababeshye ni njyewe birangira mbihombeyemo cyane."

Uyu musore asoza agira abahanzi inama yo kubaha buri wese ubashoramo igihe ndetse n'amafaranga kugira ngo inzozi zabo zibe impamo.

Si ubwa mbere byumvikanye ko mu bahanzi ba Uganda harimo ikibazo cy'ubukene gikomeye, yewe no mu bahanzi bakuru. Ibi biri mu bintu bitera ipfunwe abahanzi bakuru kuko bisanga badashobora gufasha barumuna babo baje mu muziki.

Urugero nko kubaha amafaranga ngo bajye gukora indirimbo cyangwa se no kuyabashoramo. Uretse n'ibyo, umuhanzi usanga atabasha kwishyurira umwana muto Studio ngo age gukora indirimbo kuko nawe ubwe aba atifashije. Niho n'abahanzi bakuru bahera bavuga ko bakunze guhura n'ikibazo cyo kubona ubushobozi bwo gukora indirimbo.

Mc Kats warebereye inyungu abahanzi batandukanye, ahamya ko mu bahanzi bo muri Uganda  harimo ubukene buvuza ubuhuha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND