RFL
Kigali

Alien Skin yatesheje agaciro ibihembo bihabwa abahahanzi ba Uganda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:25/11/2023 13:00
0


Umuhanzi ukunzwe muri Uganda no mu karere uzwi ku izina rya Alien Skin, yavuze ko ibihembo byose bitangirwa muri Uganda bihabwa abahanzi ari ibi Pilate (Biraciriritse) gusa kandi nta kintu na kimwe byongera ku gaciro k'umuhanzi, asaba abategura ibihembo kujya bashyiramo n'amafaranga agaragara.



Byatwaye igihe kitarenze umwaka gusa kugira ngo uyu muhanzi yinjire mu gakino atangire ubuhanzi hanyuma ibihangano bye bitangire kwiganza mu karere biza ku mwanya wa mbere.

Uyu muhanzi kandi yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye, birimo ibiheruka kuba bya HiPipo Music Awards, aho yatsindiyemo ibihembo bitatu birimo Umuhanzi mwiza waje agahita amenyekana vuba,  Indirimbo yakunzwe cyane, ndetse atwara n'igihembo cy'indirimbo y'umwaka.

N'ubwo ibi bihembo biba bigamije kubashimira nk'abantu bakoze neza ndetse no kubaha agaciro, ku ruhande rwa Alien Skin nk'umuntu watwaye ibihembo bitandukanye avuga ko nta kandi kamaro bigira ndetse nta n'ikindi kintu bimwongerera ku gaciro ke, ku ruhande rwe avuga ko ari pilate (fake).

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Party', ubwo yaganiraga na Musudan ukorera ku muyoboro wa  Youtube, yavuze ko abategura ibihembo nta kindi bakora uretse gusa gufata ibiti bakabisigaho amarangi hanyuma bakabiha abahanzi ngo ni ibihembo byo kubashimira kandi nta mafaranga arimo yakabafashije no mu bindi.

Skin nk'umuhanzi ufite ubunararibonye bwo kugira ibihembo, avuga ko kugira ngo wumve urwego ruciriritse ibyo bihembo biba biriho, nta nubwo ushobora no kubigurisha ngo ubona amafaranga, ahubwo ni ukubirebesha amaso gusa aho birunze mu kabati.

Agira ati:" Ibihembo bihabwa abahanzi ba Uganda nta kigenda habe na gato, biraciriritse ku rwego udashobora kwiyumvisha, ni ibiti bafata bakabisiga amarangi gusa barangiza bagahereza umuhanzi ngo ni ishimwe. Ni Pilate kuri rwa rwego ushobora no gukena ubifite kubera ko udashobora no kubigrisha ahantu ngo wibonere n'amafaranga bitewe n'ukuntu biba bigaragara nk'aho nta gaciro bifite, mu magambo make biba biciriritse".

Uyu muhanzi asoza agira inama abategura ibihembo ko :"Rwose aho kugira ngo muduhe ibyo bihembo biciriritse by'ibiti umuntu akena afite, iby'iza mwabireka ahubwo mukajya mutwihera amafaranga hanyuma akadufasha no muzindi gahunda zo mu buzima busanzwe birimo no gukomeza gukora ibihangano".

Reba indirimbo 'Party' ya Alien Skin

">


Alien Skin yatesheje agaciro ibihembo bitangirwa muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND