RFL
Kigali

Muyango yahishuye uko abona ahazaza h’umuziki gakondo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:24/11/2023 11:30
0


Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Gakondo yasobanuye ko iyo arebye abona nta bwoba abakuze bafite bw’ahazaza hawo.



Muyango Jean Marie washyize itafari ku muziki nyarwanda akaba ari umutoza mukuru w’Itorero ry’Igihugu Urukerereza yakuye impungenge ku bibaza niba igihe bazaba baratabarutse bafite abazusa ikivi.


Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku itariki 21 Ugushyingo 2023 muri Bk Arena, ubwo East Africa Promoters yamurikiraga abanyarwanda uko igitaramo gitegerejwe ku itariki 26 Ugushyingo 2023 kizagenda kikaba gifite umwihariko wo guhuriza hamwe abahanzi   baririmba gakondo . Muyango Jean Marie yagize ati:”Nta bwoba dufite kuko hari ba Ruti Joel, Cyusa ariko abenshi ntibari hano”. 


Muyango ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo wa kane. Umuzingo wa mbere we witwa’Muyango n'Imitari’ iya Kabiri yitwa’Inzozi narose’ iya Gatatu yitwa’Impundu iwanyu’ iya Kane yitegura gusohora yitwa’Umutakwinkindi’.


Mtn Iwacu Festival izaba irimo Cécile Kayirebwa, Muyango, Cyusa Ibrahim, Sophia Nzayisenga, Itorero ibihame by’Imana, Ruti Joel. Itike ya make ni 10,000 Frw, iyisumbuye ni 15000 Frw na 20,000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

 REBA IBIGANIRO BISHIMANGIRA KO GAKONDO ITAZACIKA

">

">


Muyango yishimira ko umuziki gakondo utazazima


Cyusa Ibrahim ari kusa ikivi ateza imbere gakondo


Muyango na Kayirebwa bashimirwa uruhare bagira mu guteza imbere umuziki gakondo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND