Umukirigitananga Sofia Nzayisenga uherutse kuba uwa mbere mu Iserukiramuco ryabereye mu Buholande’Netherland’ yasobanuye ko ahantu hose umuco nyarwanda ugeze wiganza.
Iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya Kane ryatangijwe na Bob Van Heur na Johan Gijsen, ribera mu mujyi wa Utrecht kuva mu 2007. Uyu mwaka ryibanze ku bwoko bw’umuziki ushamikiye kuri gakondo yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Igitangazamakuru cya Le Vif cyo mu Bubiligi cyakoze urutonde rw’abahanzi batanu batazibagirana mu bitabiriye iri serukiramuco uyu mwaka.
Ku mwanya wa mbere haje Umunyarwandakazi Sophia Nzayisenga uherutse kumurika album yise Queen Of Inanga mu 2021.
Umukirigitananga Sofia Nzayisenga wahize abandi bose muri ririya serukiramuco ryabereye mu Buholande’Netherland’ yasobanuye ko ahantu hose umuco nyarwanda ugeze wiganza.
Sofia Nzayisenga yitabiriye Iserukiramuco ryabereye mu Buholande ryitwa ‘Le Guess Who?’.Yahacanye umuco anahiga abasaga 200 bari kumwe mu kwerekana imico y’ibihugu by’aho bari baturutse.
Sofia Nzayisenga yabwiye InyaRwanda ko ”Kuba naraje muri 5 ba mbere ndetse muri 5 nkaza ndi uwa mbere. Nagezeyo inanga yanjye irakundwa. Si ubwa mbere nari nitabiriye iserukiramuco ndabimenyereye kuko kuva ku myaka 9 nagiye muri Bulgaria’ rero nababwira ko ahantu hose Umuco nyarwanda ugeze uriganza kuko ufite umwihariko”.
Sofia Nzayisenga uzaririmba muri Mtn Iwacu Muzika Festival yavuze ko yabyishimiye kuko azasusurutsa abanyarwanda akabacurangira inanga akanabakumbuza indirimbo zuje umurya wazo.
Sofia Nzayisenga yazengurutse amahanga acuranga inanga gakondo
Cyusa Ibrahim azahurira ku rubyiniro n'abo yakuze afana
Muyango, Cecile Kayirebwa, Sofia Nzayisenga, Ibihame by'Imana Cyusa na Ruti Joel bazasusurutsa abazitabira Mtn Iwacu muzika Festival izaba kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 muri BK ARENA
Ruti Joel ashimirwa kuba ari kusa ikivi cy'abamubanjirije mu guteza imbere umuziki wa Kinyarwanda'Gakondo'
MTN Rwanda ishimirwa umusanzu itanga mu iterambere ry'abahanzi nyarwanda
TANGA IGITECYEREZO