Kigali

Fahvanny yakuriye inzira ku murima abashaka kumutandukanya na Rayvanny

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:22/11/2023 19:13
0


Fahvanny umugore wa Rayvanny yakuriye inzira ku murima abamubwira ko Rayvanny amuca inyuma ku zindi nkumi bagamije kongera kubatandukanya.



Mu mwaka wa 2020, Fahvanny yatandukanye na Rayvanny babyaranye hacaho igihe kirekire batavuga rumwe ndetse Rayvanny ahita atangira gukururana na Paula Kajala umukobwa wa Frida Kajala aza no kugira uruhare rutaziguye mu gutandukana kwa Harmonize na Kajala. 

Nyamara nubwo yakanyujijeho n'uyu mukobwa wa Frida Kajala w'imyaka 22, baje gutandukana ubwo uyu mukobwa yajyaga kwiga hanze hanyuma yongera gusubirana na Fahvanny wanamubyariye naho Paula Kajala we akundana na Omarion.

Fahvanny yari yatandukanye na Rayvanny amushinja kumuca inyuma, hari nyuma y’imyaka babanye neza ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu wabonye izuba mu mwaka wa 2018.

Nyuma y'uko basubiranye muri uyu mwaka mu Kwezi kwa Mata icyo gihe bakabishimangira bakoresheje indirimbo "Forever" ya Rayvanny, abantu bongeye kujya mu matwi Fahvanny bamutamika umugabo we.

Mu minsi ishize, Fahvanny yatangiye kubwirwa ko nubwo abanye neza na Rayvanny ariko hari abandi bakobwa bacudikanye ku ruhande akaba amuca inyuma ari nacyo cyatumye mu mwaka wa 2020 batandukana bagasubirana nyuma hafi y'imyaka itatu.

Abinyujije kuri Instagram, Fahyvanny yavuze ko abatekereza ko ashobora kubabazwa no kuba Rayvanny yacudika n’abandi bakobwa bibeshya cyane, kandi barimo guta igihe kuko yamubwiye ko ariwe mugore mwiza w'inzozi ze.

Yakomeje avuga ko no kuba yavugwa mu rukundo n’abo bakobwa bandi bigaragaza ko ari umugabo buri wese yakwifuza kandi akaba amwitaho mu buryo bwose nawe akabyishimira.

Fahyvanny yashoje agira ati:”Mumureke yiryohereze, niba se abo bakobwa abatakazamo ibihumbi 500 gusa, ubundi akazanira umugore we Miliyoni 10, ibyo bitwaye iki?”


Fahvanny yitandukanyije n'abantu bashaka kongera kumutandukanya na Rayvanny. 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND