RFL
Kigali

Yaguzwe asaga Miliyoni 3 Frw ! Byinshi ku Ikanzu Taylor Swift yambaye mu gitaramo cyapfiriyemo umufana

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/11/2023 13:41
0


Taylor Swift yakoze igitaramo cyitabiriwe n'abafana basaga 65,000 kigwamo umukobwa wimyaka 23 witeguraga gusoza Kaminuza. Gucyura umurambo byasabye umusanzu w'abafana be. Ari kwambara amakanzu y'igiciro akozwe mu mabuye ya zahabu na diyama. Ni umuhanzikazi ugeze kuri Miliyali 16 Frw kugirango agutaramire ijoro rimwe.



Ni ikanzu ifite ibara ry’icyatsi ‘green’ ikaba ihagaze 3,463,600 Frw ikaba yaradozwe iminsi 13.


Igitaramo Taylor Swift yakoreye i Rio De Jeneiro ku itariki 17 Ugushyingo 2023 cyasize inkuru mbi y’umukobwa w’imyaka 23 wabuze umwuka kubera ubushyuhe buri ku rwego rwo hejuru. Brazil iri mu bihe bidasanzwe aho bari guhura n’ubushyuhe ku buryo ahantu hateraniye abantu benshi hari gushyirwa ibizimya inkongi n’imbangukiragutabara zishobora gukoreshwa igihe cyose umuntu abuze umwuka.


  Ana Clara Benevides yafashwe n’uburwayi mu ntangiriro y’igitaramo ubwo Taylor Swift yari ari kuririmba ‘Cruel Summer’ imaze imyaka ine isohotse. Igitaramo cya mbere cyabereye Estádio Olímpico Nilton Santos. 


Uyu  mukobwa yari yicaye mu myanya y’imbere yabanje kurwana n’umutima nk’iminota 40 kubera kubura umwuka. Byageze aho ananirwa yitura hasi bamujyana kwa muganga ari naho yaguye. Habuze ubushobozi bwo kumujyana iwabo noneho umuryango we usaba ko Taylor Swift yagira icyo akora. Taylor Swift yakoze ubukangurambaga haboneka ayo kumutabara. Muri kiriya gitaramo hari hashyushye ku kigero cya 60-140 Dogere Selesiyusi.

 

Taylor Swift arahenze mu bitaramo akanambara ikanzu z’igiciro


Ari mu bitaramo yise’The Eras Tour’ yatangiriye muri Amerika y’Amajyepfo. Forbes yanditse ko mu ijoro rimwe Taylor Swift yinjiza Miliyoni $10-13. Ni hafi Miliyali 16 Frw ahabwa kugirango atarame mu ijoro rimwe. Ibinyamakuru birimo Dailymail.co.uk byanditse ko uyu muhanzikazi w’imyaka 33 y’amavuko afite akabati gahagaze Miliyoni $200 asaga mMiliyali 246,200,000 Frw karimo amakanzu adoze mu buryo bugezweho kuko atamirijwe zahabu n’andi mabuye y’agaciro nka Diyama.


Ikanzu yari yambaye ku rubyiniro umunsi wa mbere wabimburiye ibindi bitaramo bitatu afite i Rio De Jeneiro  y’ibara ry’icyatsi itamirijwe zahabu.


 Ni ikanzu igizwe n’utumanyu cyangwa se uduce duto  ‘crystals of diamonds’ tw’amabuye y’agaciro ya Diayama dusaga 5300. ikaba ikozwe kandi n’utundi tuvungukira tw’andi mabuye y’agaciro dusaga 200,000’sequins’. Abadoze iriya kanzu barimo Laura Kim na Fernando Garcia basobanura ko bayikoresheje intoki ikaba ifite amabara ashashagirana kugirango abashe gukurura urumuri.


Ibi bitaramo bizazenguruka Aziya, u Burayi na Amerika kugeza mu Gushyingo kwa 2024. Umunyamakuru Morgan Stanley ukorera forbes.com yasobanuye ko Taylor Swift na Beyoncé ibitaramo byabo byinjiza mu bukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Miliyoni U$5.4$ asaga Miliyali 6 Frw igihe cyose bakoze ibitaramo.


 Ibitaramo ari gukora itike ya make igura U$49 mu gihe ihenze cyane ari U$499 asaga 618,000 Frw ku muntu umwe dore ko nta meza ziba zihari buri wese agura umwanya we yicaramo.

Iyi kanzu yakozwe iminsi 13 igurwa miliyoni 3 Frw


Ikanzu za Taylor Swift zidodwa n'abahanga bazimaraho iminsi zikaba zihenze


Taylor Swift arahenze kumutumira ariko amatike arayacuruza agashira


Ikanzu aserukana iya make aba ari Miliyoni 3 Frw


Ikanzu yari yambaye i Rio De Jeneiro ubwo yakoraga igitaramo hagapfa umukobwa abuze umwuka umutima ugahagarara kubera ubushyuhe. Ni ikanzu ihagaze $2800


Taylor Swift we na Beyonce binjiriza Amerika akayabo babikesha ibitaramo bakora


Taylor Swift yita ku myambaro cyane kuko iri mu bikurura abafana


REBA INDIRIMBO YA TAYLOR SWIFT YAREBWE NA MILIYALI 3 KURI YOUTUBE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND