RFL
Kigali

Umusenateri arashinjwa kuroga mugenzi we kugira ngo amufate ku ngufu

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/11/2023 16:44
0


Senator Joel Guerriau yagejejwe mu nkiko ashinjwa guha ibisindisha mugenzi we kugira ngo amufate ku ngufu.



Senateri Joel Guerriau w'imyaka 66 ukomoka mu Burengerazuba bw'igihugu cy'u Bufaransa afungiwe iwe mu rugo nyuma yo gushinjwa guha ibisindisha mugenzi we Sandrine Josso w'imyaka 48 afite gahunda yo kumufatirana akamusambabya yasinze.

Guerriau yatangiye gukorwaho iperereza kuva ku wa Gatanu mu gihe hatari hamenyekana icyo iryo perereza ryagezeho, uyu mugabo yabujijwe uburenganzira busanzwe buhabwa buri wese harimo kutava mu rugo iwe. Aba basenateri bari basanzwe bafitanye ubucuti bw'akadasohoka ariko badakundana.

Ishyaka rya Guerriau ryatangaje ku wa Gatandatu ko ryamaze guhagarika uyu musenateri mu bikorwa by'iri shyaka mu gihe harimo gukorwa iperereza ku byaha uyu musenateri akurikiranyweho ndetse inteko y'abasenateri bari basanzwe bakorana bavuga ko bagomba gukurikiza amategeko.

Kugeza magingo aya, Guerriau arimo ashinjwa kugambirira gukora ihohotera rishingiye ku gitsina, kuroga umuntu ugamije kumukorera ibyo adashaka. Gusa ibyo birego byose Remi Pierre Drai usanzwe ari umunyamategeko wa Guerriau yahakanye ayo makuru yose avuga ko umukiriya we ari umwere.

Uyu musenateri yafunzwe nyuma y'uko Josso wamureze kuba yaramuhaye ibisindisha kugira ngo amusambanye agejeje ikirego cye kuri Polisi hanyuma batangira gahunda yo gukora iperereza haba mu biro bya Guerriau ndetse no mu rugo iwe.

Guerriau yajyanywe kuri polisi kugira ngo ahatwe ibibazo ari kumwe n'umunyamategeko we nyuma y'amasaha abiri ararekurwa ariko abuzwa kuzavugana na Josso cyangwa undi muntu uwo ari we wese w'umuhamya mu rwego rwo kuzabangamira iperereza ndetse ategekwa kutava mu rugo iwe.

Uyu musenateri kugira ngo afatwe atabwe muri yombi, Josso yatangaje ko yagiye kwa Guerriau ku wa kabiri nimugoroba hanyuma ahava yarwaye kubera ibyo yahanyoye. 

Ikinyamakuru BFMTV cyo mu Bufaransa gifite amakuru cyakuye ku bari hafi y'uri gutanga ubuhamya, cyatangaje ko aba bombi bari bapanze guhurira muri Resitora ariko Guerraiu akaza kubihindura agasaba Josso kumusanga iwe.

Umunyamategeko wa Josso witwa Julia Minkowski yabwiye AFP ko Josso yanyweye ikirahuri kimwe cya Champagne agatangira kumva atameze neza hanyuma abona Guerraiu afite agapfunyika gato harimo ibintu by'umweru ahita acyeka ko yaba arimo kumuvangiramo ibindi bintu byatuma abura ubwenge.

Minkwoski yatangaje ko Josso yakoresheje uburyo bwose haba imbaraga n'ubwenge kugira ngo yikure muri uwo mutego yari yateguye ndetse yongeraho ko umukiriya we ari we Josso yari yagize ubwoba bwinshi ndetse ahita yihutira kwisuzumisha kwa muganga.

Umunyamategeko wa Gueriau witwa Drai yahakanye ibyo Gueraiu ashinjwa avuga ko Josso yabifashe nabi agahita yumva ko arwaye ngo amuroze kandi ubusanzwe bari inshuti z'akadasohoka.

Gueraiu yabaye umusenateri kuva mu mwaka wa 2011 ubu akaba yari ashinzwe mu gice cy'ububanyi n'amahanga mu gihe Josso we yinjiye mu nteko y'abadepite mu mwaka wa 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND