RFL
Kigali

Wizkid yahishuye ko ashaka gukina filime ku mpamvu itangaje

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/11/2023 16:15
0


Umuhanzi Ayodeji Ibrahim Balogun wamenyekanye cyane nka Wizkid muri muzika ya Afurika ndetse no ku Isi, yatunguye benshi ubwo yatangazaga ibyo ashaka kujyamo nyuma y'uko avuze ko agiye gufata ikiruhuko muri muzika kingana n'imyaka itanu.



Uyu musore abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram (Story), yavuze ko ashaka kwigira mu gukina ama filime hanyuma akajya yisomagurira abagore ndetse akanarasa imbunda.

Yagize ati" Muri iki kiruhuko nafashe, rwose ngiye kujya kwikinira  filime kugira ngo njye mbasha kwisomera abagore ndetse ndase n'imbunda". 

Atangaje ibi nyuma y'amasaha 24 agaragaye ari kumwe n'umukinnyi wa Filime, Kunle Afolayan..


Wizkid avuga ko ashaka kujya gukina ama filime kugira ngo ajye yisomagurira abagore

Reba indirimbo 'Essence' ya Wizkid na Tems

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND