Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yatangaje ko ari gukorana ‘bwa mbere’ indirimbo na mugenzi we Juno Kizigenza, biturutse ku bushuti bw’igihe kirekire basanzwe bafitanye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo
2023, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko mu minsi iri imbere azashyira hanze
indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza bari mu kigero kimwe ushingiye ku rugendo
rw’imyaka bamaze.
Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yitsa ku
rukundo ari imwe mu zizasohoka itari mu zigize Album ye ya Gatatu aherutse
gushyira hanze.
Ati “Ni indirimbo itari kuri Album ntekereza ko izajya
hanze mu minsi iri imbere. Kuko ibijyanye no kuyitunganya byamaze kurangira
kugeza ubu.”
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kubera
ubushuti asanzwe afitanye na Juno Kizigenza. Ati “Juno Kizigenza ni inshuti
yanjye mu buzima busanzwe rero twarabipanze kugeza ubwo iyi ndirimbo ikozwe.”
Nel Ngabo avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi
na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yafashwe na Meddy Saleh, ariko ko
atahita atangaza aho bafatiye aya mashusho y’iyi ndirimbo.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gukorana
indirimbo, bigaragaza umusaruro wo kunga ubumwe nk’abahanzi Nyarwanda.
Nel
Ngabo agejeje Album eshatu n’aho Juno Kizigenza afite Album imwe:
Mu mezi atanu ashinze nibwo Nel Ngabo yashyize
ahagaragara album ye yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 zirimo izo
yakoranye n'abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.
Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane
izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira
InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina ‘Life Love&Light’ kuberuka ko hariho
indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n’Imana.
Ati “Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y’iri zina ni
uko hakubiyemo ibigize album harimo n’indirimbo zivuga kuri buri gice
cy’ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’Imana.”
Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe',
'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye',
'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka
hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.
Mu mezi atanu ashize Juno Kizigenza nawe yashyize
ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo 17 yakoranyeho
n’abahanzi banyuranye.
Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko
yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James,
Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.
Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye
abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country
Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye
bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.
Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize
ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka
mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi
bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”
Nel Ngabo na Juno Kizigenza bari gukora ‘bwa mbere’ indirimbo
Nel Ngabo avuga ko yakoranye na Juno Kizigenza kubera ko basanzwe ari inshuti
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA NEL NGABO
TANGA IGITECYEREZO