Kigali

Nel Ngabo yavuze ibyagejeje ku ndirimbo ‘ya mbere’ ari gukorana na Juno Kizigenza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2023 8:36
0


Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yatangaje ko ari gukorana ‘bwa mbere’ indirimbo na mugenzi we Juno Kizigenza, biturutse ku bushuti bw’igihe kirekire basanzwe bafitanye.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza bari mu kigero kimwe ushingiye ku rugendo rw’imyaka bamaze.

Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yitsa ku rukundo ari imwe mu zizasohoka itari mu zigize Album ye ya Gatatu aherutse gushyira hanze.

Ati “Ni indirimbo itari kuri Album ntekereza ko izajya hanze mu minsi iri imbere. Kuko ibijyanye no kuyitunganya byamaze kurangira kugeza ubu.”

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yakozwe kubera ubushuti asanzwe afitanye na Juno Kizigenza. Ati “Juno Kizigenza ni inshuti yanjye mu buzima busanzwe rero twarabipanze kugeza ubwo iyi ndirimbo ikozwe.”

Nel Ngabo avuga ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ishimwe Karake Clement n’aho amashusho yafashwe na Meddy Saleh, ariko ko atahita atangaza aho bafatiye aya mashusho y’iyi ndirimbo.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bagiye gukorana indirimbo, bigaragaza umusaruro wo kunga ubumwe nk’abahanzi Nyarwanda.

Nel Ngabo agejeje Album eshatu n’aho Juno Kizigenza afite Album imwe:

Mu mezi atanu ashinze nibwo Nel Ngabo yashyize ahagaragara album ye yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 zirimo izo yakoranye n'abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.

Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda ko yahisemo kuyita iri zina ‘Life Love&Light’ kuberuka ko hariho indirimbo zitsa cyane ku buzima, urukundo n’Imana.

Ati “Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y’iri zina ni uko hakubiyemo ibigize album harimo n’indirimbo zivuga kuri buri gice cy’ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’Imana.”

Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe', 'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye', 'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.

Mu mezi atanu ashize Juno Kizigenza nawe yashyize ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ iriho indirimbo 17 yakoranyeho n’abahanzi banyuranye.

Ni album yihariye mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yayikoranye n’abahanzi bakuru mu muziki barimo Butera Knowless, King James, Bull Dogg, Riderman, Bruce Melodie, Kenny Sol ndetse na Ally Soudy.

Yakozweho na ba Producer barimo MadeBeats usigaye abarizwa mu Bwongereza, Santana wo muri Hi5, Price Kiizi wo muri Country Records, Kozze, Bob Pro, Kina Beats, Nase Beat n’abandi banyuranye bagiye bahuza imbaraga mu gutuma igira icyanga.

Ubwo yashyiraga hanze iyi album, Juno Kizigenza yagize ati “Imfura yanjye mu mizingo yageze hanze ahantu hose bumvira imiziki. Reka mfate umwanya wo gushyimira buri wese wagize uruhare kuri iyi album, abahanzi bagenzi banjye, aba Producer n’abandi.”

 

Nel Ngabo na Juno Kizigenza bari gukora ‘bwa mbere’ indirimbo 

Nel Ngabo avuga ko yakoranye na Juno Kizigenza kubera ko basanzwe ari inshuti

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA NEL NGABO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JUNOKIZIGENZA

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND