Kigali

A$AP Rocky yasabye imbabazi umukobwa yakubise atabigambiriye mu birori bya Met Gala

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/04/2025 9:26
0


Umuraperi A$AP Rocky yongeye gusaba imbabazi umufana yakubise mu maso ku bw’impanuka akamwangiriza amadarubindi, mu gihe yari mu nzira yerekeza muri Met Gala yo mu 2023.



Mu kiganiro yagiranye na Vogue tariki 15 Mata 2025, A$AP Rocky yasubije amaso inyuma ku myambarire 21 yagiye amenyekanaho mu myaka ye y’ubuhanzi, harimo n’iyo yambaye muri Met Gala yo mu 2023. Muri icyo kiganiro, yagarutse ku mashusho yagiye ahagaragara y’uko yakubise umufana atabigambiriye.

Ibyo byabaye ku wa 1 Gicurasi 2023, ubwo A$AP Rocky yageragezaga kwinjira muri hoteli The Carlyle ariko agasanga hagoswe n’abantu benshi. Yifashishije urutugu rw’umwe mu bafana kugira ngo asimbuke urukuta rwari rwashyizweho, ariko mu kubikora yangije amadarubindi y’umukobwa wari aho.

Mu gusobanura uko byagenze, yagize ati: “Nari ngiye gukererwa Met Gala. Nifuzaga kwinjira mu cyumba cyanjye, sinari nzi ko hari umukobwa nangije amadarubindi ye.”

Yakomeje agira ati: “Kuri uwo mukobwa, ndasaba imbabazi. Mbabarira rwose, sinari ngambiriye kukubabaza. Ni ikosa ryanjye, mukunzi.”

Icyo gihe, uwo mukobwa yahise ashyira ifoto ye kuri Twitter, yerekana uburyo amadarubindi ye yari yangiritse, avuga ko A$AP Rocky yamusimbukiyeho, maze  uyu muraperi amusaba imbabazi atangira no kumukurikira kuri uru rubuga.

Nyuma y’iyo mpanuka, A$AP Rocky n’umugore we Rihanna bitabiriye igitaramo cy’imideli cya Met Gala, avuga ko imyambaro yari yambaye yayikunze cyane kuko yari igamije guha icyubahiro Karl Lagerfeld.

Umuraperi A$AP Rocky yasabye imbabazi umufana w'umukobwa yakubise atabigambiriye mu birori bya Met Gala 2023

Rocky n'umugore we Rihanna ni uku baserutse icyo gihe 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND