RFL
Kigali

Amavubi yerekeje i Huye - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/11/2023 11:58
0


Ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu Karere ka Huye ahazabera umukino izakiramo Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo, nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yerekeje mu Karere ka Huye mu gukomeza kwitegura imikino y'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru u Rwanda ruzakira Zimbabwe kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye mu mukino uzatangira ku isaha ya saa 15:00 PM za Kigali. Tariki 21 kandi, u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo nabwo muri iyi mikino.

Amavubi yari amaze Icyumweru yitoreza mu mujyi wa Kigali kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aho batangiye imyitozo ikorwa n'abakinnyi b'imbere mu gihugu gusa.

Amavubi biteganyijwe ko aribucumbike muri Hotel ya Mater Boni Consilii iherereye mu mujyi wa Huye, naho Zimbabwe bazacakirana, ikazaba muri Hotel Credo nayo iri muri uyu mujyi.

Ntwari Fiacre byitezweko ariwe uzabanza mu izamu, ni umwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahageze mbere 

Sibomana Patrick ukinira Gormahia yo muri Kenya, ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino 

Inyogosha ya Alain Kwitonda yakanze abatari bake 

Mitima Isaac ni ku nshuro ya kabiri ari gutanga imbaraga mu ikipe y'igihugu nkuru 

Amavubi yari amaze iminsi akorera imyitozo kuri Pele 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND