Kigali

Lynda Nkusi ukina muri Bamenya agiye gutangira gukora ibiganiro bica kuri shene yatangije

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/11/2023 12:56
0


Nkusi Lynda ‘Priya’ukina muri Bamenya Series, Depression Series yinjiye mu bandi bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye bashinze shene za YouTube.



Lynda Nkusi ‘Priya’ yabwiye InyaRwanda ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo ashyira hanze ikiganiro cya mbere. Ati”Ni ibiganiro bishya ntabwo ari filime. Abankunda bajye basura Lynda Priya Tv Show. Mbazaniye ibintu bishya.”

Uyu mwari avuga ko ibi biganiro bizaba bigamije kwerekana ubuzima butandukanye mu gihugu n’abantu batandukanye uko babayeho. Yakomeje avuga ko  yamaze gukora ibiganiro byinshi ku buryo nta rungu abamukunda bateze kugira. Mu kiganiro kigufi na InyaRwanda Lynda yavuze ko ikindi abantu bakwitega muri ibi biganiro bye ari imibereho y’ibyamamare n’aho batuye.


REBA SHENE YA LYNDA PRIYA TV


Lynda Nkusi'Priya' yitabiriye Miss Rwanda inshuro 2


Lynda Nkusi yazanye ibiganiro bitari bimenyerewe 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND