RFL
Kigali

Eric Ten Hag yaremye Agatima abafana ba Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:3/11/2023 6:35
0


Eric Ten Hag yahumurije abafana ba Manchester United, abizeza ko nyuma yo kwandagazwa na Manchester City na Newcastle United, ikipe ya Man United izagaruka ikaba nziza.



Manchester United iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw'agateganyo rwa English Premier League. Mu mikino icumi ibanza ya shampiyona imaze gutsindwa itanu, gusa uko biri igenda izamura urwego.

Nubwo abasesenguzi bagaragaza ko United iri kuzamura urwego mu mikinire, siko bimeze mu musaruro kuko yamaze no gusezererwa muri Clabao Cup na Newcastle United.

Manchester United mu mikino ibiri iherutse gukinira kuri Old Trafford, yombi imaze kuyitakaza kandi yatsinzwe ibitego bitandatu yo nta gitego iratsinda. Ni nyuma ya Man City yayitsinze bitatu ku busa na Newcastle United yayitsinze ibitego bitatu ku busa.

Eric Ten Hag yagize ati "Nta rwitwazo twakagombye kugira rwo kuba tudatsinda. Gusa ibihe bibi bibaho kandi nibyo bikomeje kutugora. Nubwo dukomeje kugorwa n'intangiriro mbi za shampiyona, ndabona uko iminsi igenda yicuma tuzaba beza.

Ibyatubayeho ku mugoroba wo ku cyumweru birababaje. Gusa byanatweretse uruhande tugomba gukomeza nubwo n'indi mikino yabanje yabaye mibi.

Gutakaza umukino wa Newcastle ni uko twakoresheje Ikipe ya kabiri, gusa urwo si urwitwazo. Gusa icyuho cya ba myugariro bavunitse kiracyatugoye.

Ku mukino wo ku cyumweru nabonye ko Onana azaba mwiza kurenza uko yatangiye. Iyo aza gukina nk'uko yatangiye nabi, tuba twarariye ibitego birenze bitatu".


Manchester United ikomeje gutsindwa gusa umutoza we abona ko ikibitera ari ibihe bibi Ikipe irimo


Onana ni umwe mu bakinnyi bari gutanga icyizere cyo kugaruka mu bihe byiza


Manchester United yasezerewe na Newcastle United muri Clabao Cup ku nstinzwi y'ibitego bitatu ku busa


Ku cyumweru Manchester City nabwo yatsinze Manchester United ibitego bitatu ku busa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND