Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yahawe ibihano bikakaye nyuma yo gushinja umusifuzi Michael Oliver kuba imbogamizi ku rugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona. Ibi byabaye nyuma y'umukino wa Merseyside Derby, aho Liverpool yanganyije na Everton ibitego 2-2 mu kwezi gushize.
Slot yagaragaje uburakari bwinshi nyuma y’uyu mukino, aho yagiye impaka na Oliver ndetse n’umusifuzi wo ku ruhande, bituma ahabwa ikarita itukura.
Ibi byatumye ahagarikwa imikino ibiri ndetse acibwa
amande y’amapawundi £70,000 n’akanama k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Bwongereza (FA).
Raporo y’umusifuzi Oliver ivuga ko Slot yamubwiye ati: “Nituramuka dutakaje igikombe cya shampiyona, nzabigushinja.”
Ariko Slot yaje kubihakana, avuga ko ahubwo
yavuze ati: “Nituramuka
dutakaje igikombe, nzaba mfite wowe wo gushimira kuri ibyo.”
Nyuma yo gusesengura impaka zavutse, komisiyo ya FA yanzuye ko amagambo Slot yashinjwaga ari yo yari yabayeho koko, ishimangira ko imyitwarire ye yari mibi.
N’ubwo habayeho impaka ku magambo
nyirizina, FA yavuze ko ibi bitagize icyo bihindura ku bihano bye, kuko
imyitwarire nk’iyo idakwiriye umutoza mukuru.
Slot yaje kwemera ko imyitwarire ye yari mibi, avuga ko ibyemezo bimwe byafashwe muri uwo mukino byatumye arakara bikabije.
Yagize ati: “Icyo gihe nari mfite amarangamutima menshi. Nahisemo kujya mu kibuga aho
kuguma inyuma ngo mvugane na Michael Oliver mu mutuzo. Ubu sinakongera gukora
ikosa nk’iryo.”
N’ubwo yahanwe, Slot yagaragaje kwicuza,
ndetse yatanze imbabazi mu ruhame no mu buryo bwihariye. Ibi byatumye amande ye
agabanuka, ava kuri £100,000 agera kuri £70,000, kubera ko yagaragaje kwicisha
bugufi no kwemera ikosa rye.
Mu minota ya nyuma y’umukino, habaye akavuyo
kenshi. James Tarkowski yatsindiye Everton igitego nyuma y’isuzuma rya VAR,
gusa Liverpool yagaragaje ko batishimiye icyo gitego kuko bumvaga ko hari
habayeho ikosa ryakozwe na Beto kuri Ibrahima Konate.
Byongeye, umukinnyi wa Everton, Abdoulaye
Doucoure, yishimiye igitego imbere y’abafana ba Liverpool, bigatera
ubushyamirane na Curtis Jones wa Liverpool. Aba bombi bahise bahabwa amakarita
atukura.
Naho umutoza wungirije wa Liverpool, Sipke
Hulshoff, na we yahanwe nyuma yo kugaragara yegera umusifuzi Oliver mu buryo
bw’agasuzuguro, bikamuviramo guhagarikwa imikino ibiri no gucibwa £7,000.
Slot azagaruka mu kazi nyuma yo kurangiza
igihano cye, aho umukino we wa mbere uzaba nyuma y’ikiruhuko cy’imikino
mpuzamahanga, ubwo Liverpool izacakirana na Newcastle mu mukino wa nyuma wa
Carabao Cup ku wa 16 Werurwe.
Liverpool iri ku mwanya wa mbere muri Premier
League n’amanota 13 irusha ikipe ya Arsenal iyikurikiye.
Umutoza wa Liverpool yahaniwe kubwira umusifuzi ko ikipe ye nidatwara igikombe cya shampiyona ari we uzabibazwa
Ku mukino Liverpool yanganyijemo na Everton umutoza wayo Arne Slot yeretswe ikarita itukura kubera amagambo mabi
TANGA IGITECYEREZO