RFL
Kigali

Mariah Carey yajyanywe mu nkiko kubera indirimbo ye ya Noheli yaciye ibintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/11/2023 9:34
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Mariah Carey, yamaze kujyanwa mu nkiko ashinjwa kwiba indirimbo ye ya Noheli yaciye ibintu yitwa 'All I Want For Christmas' ndetse anasabwa kwishyura akayabo ka Miliyoni 20 z'Amadolari.



Mariah Carey, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo afatanya no gukina filime, ni umunyabigwi mu njyana ya R&B, mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zamuhesheje ibihembo n'amashimwe. Muri izo ndirimbo ikomeje kwandika amateka ni 'All I Want For Christmas' ikunze gucurangwa cyane mu mpera z'umwaka.

Nyamara iyi ndirimbo nubwo imaze igihe ihesha amashimwe Mariah Carey, kuri ubu yatumye ajyanywa mu nkiko aho ari gushinjwa kuba yarayibye abandi. TMZ yatangaje ko abahanzi bamenyekanye mu myaka ya kera aribo Andy Stonrr na Troy Powers bagejeje ikirego mu nkiko bavuga ko Mariah Carey yabibye iyi ndirimbo ya Noheli.

Mariah Carey yajyanywe mu nkiko ashinjwa kwiba indirimbo 'All I Want For Christmas'

Mu mpapuro zashyikirijwe urukiko ziviga ko Andy Stone na Troy Powers bakoze indirimbo yitwa 'All I Want For Christmas' mu 1989. Iyi ngo niyo Mariah Carey yabibye aahindura amagambo macye, gusa ngo imicurangire n'izina ryayo ntabwo yabihinduye. 

Aba bagabo bombi bakaba bavuze ko bifuza ko uyu muhanzikazi abishyura Miliyoni 20 z'Amadolari kubwo gukoresha indirimbo yabo nta burenganzira yabatse ndetse akayiyitirira mu gihe cy'imyaka 30 ishize. 

TMZ ikomeza ivuga ko mu 2021 aba bagabo bari bareze uyu muhanzikazi nyamara urubanza ruza gusubikwa kubera kubura ibimenyetso bifatika bigaragaza ko iyi ndirimbo ari bo bayihimbye bwa mbere.

Uyu muhanzikazi yasabwe n'abamushinja ko yabishyura miliyoni 20 z'amadolari

Iyi ndirimbo ya Mariah Carey 'All I Want For Christmas' yatumye ajyanywa mu nkiko, mu 2020 yanditswe mu gitabo cy’abanyaduhigo cya 'Guiness World Records' nyuma y'uko yari imaze guca uduhido dutatu kuri Youtube ndetse yanaciye agahigo ko kuba ihora iyoboye urutonde rw'indirimbo 100 zicurangwa cyane kuri Billboard U.S mu mpera z’umwaka. 

Iyi ndirimbo yari iherutse kwandikwa mu gitabo cy'abanyaduhigo cya 'Guiness World Records'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND