Igitaramo The Comedy Show Upcoming Diaspora cyitabiriwe na bamwe mu byamamare mu Rwanda ndetse n'abanyamahanga baherekeje bagenzi babo b'abanyarwenya.
Iki gitaramo cyabaye kuya 29 Ukwakira 2023 muri Cump Kigali kigatumirwamo abanyarwenya b’abanyamahanga n'abanyarwanda, cyitabirwe na bamwe bamamaye mu myuga itandukanye mu Rwanda harimo n’abahanzi.
Abanyarwenya batumiwe mu gitaramo barimo Josh2Funny ukomoka Nigeria, Doctall Kingsley Ogbonna waturutse muri Nigeria, MCA Trick ubarizwa muri Kenya, Phronesis wo muri Nigeria, Sundiata wo muri Uganda, Michael Sengazi uturuka mu Burundi Babu Joe umunyarwenya w’umunyarwanda, Joshua umunyarwenya w’umunyarwanda na Japhet wateguye iki gitaramo.
Dore urutonde rwa bamwe bamamaye mu Rwanda bitabiriye iki gitaramo:
Bwiza
Umuhanzikazi Bwiza wamenyakanye mu ndirimbo zitandukanye nka Ready, Pain Killer, Yiwe, Wibeshya n'izindi ni umwe mu bahanzi bitabiriye iki gitaramo atwarwa n'ibitwenge.
Nkusi Arthur
Nkusi Arthur wabaye umunyamakuru wa Kiss FM ni umwe mu bitabiriye
Arthur Nkusi, uretse kuba ari umunyamakuru, nawe abarizwa mu banyarwenya, ndetse akunze gutegura ibitaramo bihuza abanyarwenya batandukanye.
Abakinnyi ba filime barimo umunyarwenya Doditeri Nsabi, Nyambo Jesca wamenyekanye nka Miss Nyambo, Keza umukinnyi wa filime muri Bamenya Series, ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo.
Mc Nario
Mc Nario wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo, ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda ndetse yatanze ibyishimo kuri benshi abasetsa abaganiriza.
Unyarwenya Mavide yitabiriye iki gitaramo cy'abanyarwenya
Uyu musore wamenyekanye nka Mavide ni umukinnyi muri filime nyarwanda zitandukanye nka "Kwivuko Series" n'izindi.
Prince wabarizwaga mu itsinda rya Juda Music usigaye aririmba ku giti cye yari yitabiriye
Abiganjemo urubyiruko bitabiriye iki gitaramo batembagazwa n'urwenya
Batanze ayabo baza kwishimana n'abanyarwanda mu gitaramo cy'urwenya
Manager wa Bwiza umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda yitabiriye
Alexis Muyoboke nawe yitabiriye iki gitaramo cyatangiwemo ibyishimo
KANDA HANO UREBE AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYITABIRIYE THE COMEDY SHOW UPCOMING DIASPORA
AMAFOTO: Rwigema Freddy
TANGA IGITECYEREZO