Kigali

Turashaka ko agaruka! Meddy wateye irungu n'agahinda abakunzi ba Muzika Nyarwanda bizarangira gute?

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:1/11/2023 18:27
2


Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yaba Facebook, Instagram, WhatsApp no mu binyamakuru binyuranye byo mu Rwanda hakunze kugaragaraho kenshi abasaba Meddy kugaruka mu muziki usanzwe.



Imbarutso y'ibi byose, ni uwagize gutya ashyira hanze urutonde rw'indirimbo eshanu (5) zarebwe cyane ku muyoboro wa Youtube mu Rwanda hose. Muri izo ndirimbo, hafi ya zose ni iza Meddy uretse imwe gusa. 

Iya mbere ni Slowly ya Meddy imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni 92, iya kabiri ni Dusuma ya Meddy afatanyije na Otille Brown imaze kurebwa na Miliyoni 40, iya gatatu nayo ni My Vow ya Meddy imaze kurebwa na Miliyoni 30, hagakurikiraho Why ya The Ben na Diamond Platnumz imaze kurebwa na Miliyoni19, iya gatanu nayo ikaba ari iya Meddy yitwa Queen Of Sheba imaze kurebwa na Miliyoni 15.

Ikintu cya mbere kiri kubabaza abatura-Rwanda, ni ukuba uyu muhanzi ariwe wagaragaraga nk’aho ariwe muhanzi ufatiye runini umuziki nyarwanda, yaba mu gukundwa cyane ndetse no kurebwa cyane, guhatana mu bihembo mpuzamahanga, ariko akaba yarabiteye umugongo akigira mu ndirimbo z’Imana naho akora gake cyane gashoboka. Abantu bagahera aho bibaza bati: ”Umuziki nyarwanda uzamera ute?”.

Byari ku itariki ya 7 Kanama 1989, mu gihugu cy’u Burundi ni bwo impundu zavuzwaga nyuma y'uko umubyeyi witwa Cyabukombe Alphonsine yibarutse umwana w’umunyabigwi mu muziki nyarwanda turi kuvugaho na nubu. 

Umubyeyi we Sindayihebura Alphonse yateruye umwana amureba mu maso abona nta rindi zina akwiye kumwita ritari Ngabo Medard. Umwana yakuze ashimwa n’abantu ndetse n’Uwiteka cyane ko yanakuriye mu nzu yayo (Urusengero) muri Zion Temple Gatenga ari naho yahimbiye "Ungirira Ubuntu".

Uyu mugabo yararebye abona ntabwo izina Ngabo Medard ryamurisha umugati muri uyu muziki, ahitamo kwiyita Meddy nk’abandi bose. Meddy avuga ko yakuze akunda umuziki, ndetse akaba yaranawukundishijwe cyane na nyina uherutse kwitaba Imana, ubwo akiri muto yamwigishaga gucuranga Gitari bifashishije indirimbo zirimo iza Bob Marley cyane cyane iyitwa ‘Redemption’.

Gusa ariko Meddy avuga ko n’ubwo yakuze akunda umuziki cyane, ntabwo yumvaga ko azakura akaba umuhanzi ukomeye cyane w’umunyabigwi, ahubwo we yikundiraga cyane imikino y’iteranamakofi byanatumaga anagira urugomo ku ishuri agahora arwana n’abandi bana. 

Iki gihe nyina yagerageje kubimubuza ‘Imikino njyarugamba’, ariko ntabwo byari byoroshye nk’uko ubyumva umwana ukiri muto wese kureka ikintu akunda biba bigoye.

Mu mwaka wa 2008, uyu muhanzi yigaga mu ishuri ryisumbuye mu mwaka wa gatatu. Iki gihe yabaga mu itsinda ry’itwa ‘Justified’ ryaririmbaga mu rusengero rwitwa Zion Temple i Kigali. Muri iri tsinda, uyu muhanzi yaririmbanaga n’ibindi byamamare muri muzika nyaRwanda birimo The Ben hamwe na Lick Lick.

Ahagana mu mwaka wa 2008, ni bwo uyu muhanzi yatangiye muzika noneho by’umwuga, ari nako uwitwa Lick Lick ari we wamukoreraga indirimbo ze. Meddy yahereye mu ndirimbo zirimo ‘Ese Urambona’, ‘Amayobera’, ‘Akaramata’, ‘Ungirira Ubuntu’, ‘Igipimo’, ‘Inkoramutima’, ndetse na ‘Ubanza ngukunda’. 

Izi ndirimbo zatumye aba undi muntu, igihugu cyose gitangira kumenya Meddy, ahantu hose uhasanga indirimbo ya Meddy, abanyeshuri benshi batangira kwiyita Meddy, mbese muri make ibintu biba ibindi bindi. Uyu muhanzi yaragiye akubera icyamamare, agaruka mu mitwe ya buri mutura Rwanda mu buryo budasanzwe.

Ubwo byari tariki ya 4 Nyakanga 2010, ni bwo uyu muhanzi na mugenzi we The Ben berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Hano bari bagiye kuririmba mu nama yiswe ‘Urugwiro Conference’, Iki gitaramo kikaba cyari cyateguwe n’abanyarwanda batuye hanze. Bagezeyo, ntabwo bigeze bagaruka ahubwo bigumiyeyo.

Iki gihe abantu benshi ntabwo babyumvise neza, kuko batangiye kubatuka bisa nk’aho batari babyishimiye, kuko aba bahanzi bari bakunzwe bitangaje mu ndirimbo zabo, abafana babo batangira kumva ko byanze bikunze batazigera bongera kuzibona izo ndirimbo. 

Nyamara bagezeyo, Meddy ntiyahwemye gukomeza gushimisha abafana be mu ndirimbo ze. Mu ndirimbo yashyize hanze, harimo nka: ‘Kigali’, ‘Holy’, ‘Spirit’, ‘Slowly’, ‘Adi Top’, ‘Queen Of Sheba’, ‘Dusuma’, ‘My Vow’, kugeza no kuri ‘Grateful’ aherutse gushyira hanze.

Izi ndirimbo zose tumaze kuvuga, abantu bangana na 98% wasangaga bazizi mu mutwe zose kuva ku musaza kugeza no ku yonka. Meddy afatwa nk’ikiraro cy’abahanzi benshi bariho kuri iki gihe, kuko abenshi bamurebereragaho, bagakura bavuga ko bazamera nka Meddy.

Uyu muhanzi afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose mu muziki nyarwanda, kuko nk'uko twabibonye haruguru, indirimbo ze zirabanza zikanikurikira mu gukundwa no mu kuba zararebwe cyane mu Rwanda urebeye ku muyoboro wa Youtube. 

Nubona hari ahantu runaka bakoze urutonde rw’indirimbo z’ibihe byose, nyinshi mu ndirimbo ze uzasanga ari iza Meddy. Uyu muhanzi yigeze gutangaza ko “Ibanga nkoresha, ni ukwitondera indirimbo, nkayiha umwanya kuko ntabwo mpfa kujya muri Studio ngo mpite nkora indirimbo noneho mpite nyisohora". 

"Ikindi kandi nita ku magambo nkoresha, kuko nshobora gushaka amagambo agera ku 10 yo gusimbura ijambo rimwe mu gihe mbona iryo jambo ridahura neza n’icyo nshaka gusobanura, Ikindi kandi iryo jambo rigomba kuba rihura na buri ngeri; Umusaza cyangwa Umwana, kuko hari igihe ushobora gukoresha amagambo mu ndirimbo, hanyuma hakagira abantu batisanga muri iyo ndirimbo”.

Meddy yatanze ibyishimo bisendereye mu bantu, kugeza n’aho hakozwe ikipe y’abafana biyise ‘Inkoramutima’. Iri zina rikaba ryaraturutse ku ndirimbo ye ‘Inkoramutima’ nayo yakunzwe bidasanzwe. 

Uyu muhanzi wavuga ko afite abakunzi bamwe bo ku mutima, kugeza n’aho bamwe bahuraga nawe bakagwa igihumure bitewe n’urukundo rwinshi cyane. Indirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe cyane, zicurangwa ahantu hose ubutitsa amanywa n’ijoro ku rwego umuntu atiyumvisha.

Meddy afatwa nk’Umwami wa Muzika nyarwanda, iyo yabaga ari mu bitaramo byo mu Rwanda, harakubitaga hakuzura, bamwe bagataha batanamubonye. Azi gutegura urubyiniriro bimwe bidasanzwe, ha handi nubwo yaririmba umunsi wose, ushoboraga kumureba umunsi wose nta kurambirwa. Afite utuntu tw’udukoryo, ubwo ndavuga utubyino ‘Breakdancings’ akubitira ku rubyiniriro, tugashyira abantu mu birere.

Kuva kera kugeza n'ubu ahatana mu bihembo bikomeye mpuzamahanga byo muri Afurika, abandi bahanzi Nyarwanda bataragira amahirwe yo guhatanamo. Si ibyo gusa kuko ni nawe muhanzi wa mbere mu Rwanda wabashije kuzuza Miliyoni y'abantu bamukurikirana ku muyoboro wa Youtube

Byagenze gute kugira ngo uyu muhanzi yisange muri ‘Gospel’, biri mu bintu bitashimishije abantu na gato?

Ibi byose byatangiye mu mwaka wa 2021. Nta kindi gihe Meddy yavuze Imana nk’igihe yatangazaga iby’ubukwe bwe n’umukunzi we w’umunya-Ethiopia Mekfira Mimi yagaragaje mu mashusho y’indirimbo ze ebyiri, zakunzwe mu buryo bukomeye kuva zasohoka. Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga, yatangiye gusangiza ijambo ry'Imana ibihumbi by'abantu bamukurikira.

Yatangaje ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, ndetse anahishurira abakunzi be ko yamaze kuhindurirwa ubuzima na Yesu, ubu yishimira uko akaba abayeho mu gakiza. Yavuze ko yahereye kuva kera abwira inshuti ze ko yahindutse akakira Umwami Yesu, ariko ntibamwizere.

Nyuma yo gushinga urugo, Meddy yatangaje ko yakiriye agakiza, ndetse agaragaza ko ibyari nk’indamu kuri we byamubereye igihombo, yiyemeza kwiyegurira Imana byuzuye. Ubwo yahishuraga ibi, yashakaga kuvuga ko atazigera yongera gukora indirimbo z’isi, ahubwo atangira kuvuga ko agiye kujya akora izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse atangira no kuziteguza.

Gusa na mbere yajyaga avanga indirimbo zisanzwe n’izo kuramya no guhimbaza Imana. urugero zirimo nka ‘Holy Spirit’, "Ungirira Ubuntu", Ntacyo Nzaba’ Ft Adrien Misigaro, n’izindi. Gusa kuri iyi nshuro bwo avuga ko atazongera gusubira mu ndirimbo z’isi.

Akimara gutangaza ibi, abantu banyuranye ntabwo babyishimiye habe na gato aho batangiye kuvuga ko babuze ibyishimo yabahaga binyuze mu ndirimbo ze zinyuze imitima ya bose. Bamwe babihuzaga n’urugo rwe, ariko we akavuga ko yirutse ku by’isi, ariko agasanga n’ubundi nta kintu kiruta kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

Muri uyu mwaka wa 2023, Ukwezi kwa Mutarama, nibwo Meddy yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yo kuramya no guhimbaza Imana ‘Grateful’ nyuma yo kwakira Agakiza. Ntabwo abantu benshi babyumvise neza, ndetse wanabonaga ko batari kuyireba nk’uko yabaga yashyize hanze indirimbo z’isi.

Meddy afite indirimbo ‘Slowly’ yanditse amateka yo kurebwa bitangaje, ndetse nta yindi iragerageza kuyigera mu nkokora. Iyo ugerageje kuraranganya amaso ku bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo ku muyoboro wa Youtube, usanga abenshi ari abaturuka mu bihugu nka Kenya, Afurika y'Epfo n'ibindi bihugu bikomeye ku isi. Bivuze ko yari ageze ku rwego mpuzamahanga. 

Meddy wagaragaraga nk’ishyiga ry’inyuma muri muzika nyarwanda akaza kuwureka bizagenda bite?

Nyuma yo kubona ibitangaza uyu muhanzi yakoze mu muziki nyarwanda, ibyishimo yatanze, abantu batari bacye bari gusaba ko yawugarukamo, akongera akabaha ibyo byishimo. Gusa ukuri guhari kwa nyiri ubwite, ni uko ibyo kuririmba indirimbo z’isi yabivuyemo kera.

Meddy avuga ko nta na gahunda afite yo kugaruka mu muziki wa secular. Ni ibintu yamye ahamya ndtse abigaragaza kenshi ku mbuga ze nkoranyambaga aho agaragara arimo kwigisha abantu ijambo ry’Imana ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ikintu kibabaza abantu banyuranye basanzwe bakunda bihebuje ibihangano bye kikabatera agahinda, ni uko n'ibyo yagiyemo byo kuririmba Indirimbo z'Agakiza, nabyo atabikora ngo abahe indirimbo nshya kenshi, ahubwo agakomeza kubatera irungu.

"Igihari ni uko twafata neza abahari tukabashyigikira uko dushoboye kose, tukabateza imbere cyane, tukagerageza gusunika ibihangano byabo kugeza bigeze ku rwego ibya Meddy  byari bigezeho aha wenda nta kabuza byaba byiza cyane kurushaho". Ni ibyatangjwe n'umwe mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda.

Reba indirimbo 'Grateful' Meddy aheruka gushyira hanze

">
Reba indirimbo' Holy Spirit' ya Meddy yo kuramya no guhimbaza Imana

">

Reba indirimbo 'Ntacyo Nzaba' ya Meddy na Adrien yo guhimbaza Imana

">

Reba indirimbo 'Slowly' ya Meddy yarebwe cyane kurusha indirimbo zose mu Rwanda

">


Abantu bakeneye ko Meddy agaruka mu muziki kuko arayoboye mu ndirimbo zikunzwe cyane


Meddy asigaye yiririmbira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Shema lucky 1 year ago
    The most disappointing guy Rwanda has ever had!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Muzamubwire ko inzira yahisemo ari ubugwari gusa ntakindi
  • Havyarimana clovis1 year ago
    We are thirsty of him.Please back



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND