Kigali

Nizeyimana Alain wari Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yitabye Imana

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:27/10/2023 9:02
1


Nizeyimana Alain wari umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2023 ni bwo inkuru y'inshamugongo yamenyekanye ko umuyobozi mukuru w'itorero Inganzo Ngari yitabye Imana azize uburwayi.

Nizeyimana ni umwe mu bagize uruhare rukomeye rwo gushinga itorero Inganzo Ngari kuri ubu ibarizwamo abarenga 100 bakubiyemo abahungu n'abakobwa b'ababyinnyi ndetse bakaba intiti mu buvanganzo Nyarwanda.

Inganzo Ngari ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zayo, yemeje aya makuru ko Umuyobozi wayo, Nizeyimana Alain yitabye Imana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe arwariye mu bitaro bikuru bya Faisal.

Nizeyimana Alain uri mu bashinze itorero Inganzo Ngari batangiranye mu mwaka wa 2006, yitabye Imana mu gihe iri torero rimaze kuba itorero mpuzamahanga rikunze kugaragara mu bitaramo hirya no hino ku Isi. Mu minsi yashize iri torero ryakoze igitaramo cy'amateka, abantu benshi bataha bitotomba ku bwo kubura aho bicara bitewe n'ubwinshi bw'abantu.


Nizeyimana Alain yari umuyobozi w'itorero Inganzo Ngari


Inganzo Ngari yatangiye gukora mu mwaka wa 2006


Itorero Inganzo Ngari rigizwe n'abakobwa n'abahungu bagera ku 100


Igitaramo cy'amateka Inganzo Ngari iheruka gukora kigaragaza akazi gakomeye nyakwigendera Nizeyimana Alain yakoze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umwuzukuru wurwagasabo 1 year ago
    Imana imwakire mubayo Alain ndamwibuka cyane umugabo warangwaga numuhate cyane.rugira amukumbuye bwangu aruhukire mumahoro





Inyarwanda BACKGROUND