Kigali

Umugore wa Justin Bieber yihanije abahora bamusaba kubyarira uyu muhanzi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/10/2023 11:56
0


Hailey Bieber, umugore w'icyamamare Justin Bieber, yihanije abakoresha imbuga nkoranyambaga bakamwibasira bamusaba ko yabyarira uyu muhanzi bamaza imyaka 5 barushinze.



Umunyamideli Hailey Baldwin Bieber uri mu bahagaze neza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba n'umufasha w'umuhanzi w'icyamamare Justin Bieber, yagize icyo asubiza abantu biganjemo abafana ba Bieber bakunze kumuhoza ku nkeke ku mbuga nkoranyambaga bamusaba kubyarira uyu muhanzi.

Mu kiganiro cyihariye Hailey Bieber yagiranye n'ikinyamakuru  cy'imideli cya GQ Magazine cyanashyize hanze amafoto mashya, mu nkuru bise 'How Hailey Bieber Built Her Dream Life' bivuze ngo 'Uko Hailey Bieber yubatse ubizima bw'inzozi ze', yasubije abamusaba kubyarira Justin Bieber.

Hailey Bieber yagize icyo avuga kubamusaba kubyarira Justin Bieber

Mu magambo ye Hailey yagize ati: ''Buri uko ngiye ku mbuga nkoranyambaga mbona abantu benshi biganjemo abafana ba Justin bansaba kubyara. Bamwe bambaza impamvu maze imyaka 5 ntarabyarira umugabo wanjye abandi bakambaza niba ntwite cyangwa mbitekerezaho kuba umubyeyi. Mu magambo bandika ku mafoto yanjye amenshi ni ampatiriza kubyara''.

Yakomeje agira ati: ''Bimaze kurenga urugero, birambangamira guhora mbona aya magambo buri gihe. Ndabyumva ni abafana be bifuza kumubona aba umu papa ari na none ni uburenganzira n'amahitamo yacu. Sinibaza impamvu bahitamo kunyibasira ku bijyanye no kubyara kandi bafite ibindi byinshi bagahaye umwanya wabo''.

Yavuze ko we n'umugabo we batazabyara kuko abantu bahora babibasaba ahubwo ko ari umwanzuro wabo

Uyu munyamideli w'imyaka 26 y'amavuko yakomeje abasubiza agira ati: ''Ntabwo njye na Justin tuzabyara kuko muhora mubidusaba, ntabwo tuzabyara kuko ari mwe mubishaka. Oya, tuzabyara igihe nikigera. Ntabwo kuba mufana umuziki w'umugabo wanjye cyangwa mumushyigikira mubundi buryo bivuzako mufata umwanzuro w'igihe tuzabyariraho. Ndumva mwagakwiye kurekeraho kuntoteza''.

Hailey Bieber kandi yakomoje kuba we na Justin Bieber batarihutiye guhita babyara kuko bahisemo kubanza gutegereza igihe nyacyo ndetse avuga ko kuba barashakanye bakiri bato byagize uruhare mu gutinda kubyara kwabo. Yanavuze ko abamusaba kubyara vuba bagomba kwibuka ko n'Imana ariyo ibitanga.

Hailey Bieber yahishuye kandi ko kuba bararushinze bakiri bato byagize uruhare mu gutinda kubyara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND