Kigali

Ntawo muri Afurika urimo! Imijyi 10 ikorerwamo amahano kurusha iyindi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/10/2023 10:50
0


Akenshi ikiremwa muntu gikunda ibyiza n'ubwo ibyago bijya biza, gusa ubu buzima bwiza akenshi bemeza ko bukunze kuba buri mu mijyi kuko ni naho hakunzwe guturwa na benshi mu rwego rwo kwegera ibikorwa remezo. Mu mijyi ni ho abantu bakunze gukorera amahano y'indengakamere.



Hari imijyi yagiye imenyekana ku Isi bitewe n'ibikorwa biberamo ndetse inandika amateka yo kuberamo ibyaha byinshi. Imwe muriyo yagiye ishyirwa mu bitabo by'amateka, mu gihe harimo n'iyanditswe muri Bibiliya irimo nka Sodoma na Gomora yaberagamo amahano.

Bibiliya ivuga ko Imana yagiye irimbura iyi mijyi bitewe n'amahano ndengakamere yaberagamo. Nyamara n'ubwo ibi byabaye mu myaka ya kera ntabwo byahagarariye aho kuko magingo aya hari ibigenda byisubiramo ndetse rimwe na rimwe birengeje ibya Sodomu na Gomora.Aha ibyo bamwe bita amahano, abandi bakabyita gusirimuka, biterwa n'uburyo iterambere ryihuta rizana n'ibibi.

Aha hari urutonde rw'imijyi 10 itarimo iyo muri Afurika,  igaruka cyane mu bitangazamakuru, nk'imijyi yuzuyemo amahano. Abandi bati, 'Ni imijyi ikwiye gusurwa'. Kuko itajya isinzira!

1. Tijuana muri Mexico

Umujyi winjiriramo umaze kwambuka umupaka w'Amerika na Mexico. Aha, ikijyanye n'umutekano ntabwo kibarizwa mu bikenewe bwa mbere! Ni mu rugo rw'utubyiniro twa nijoro, utubari, amazu ya za massage, iwabo w'ibyo kunywa nka ‘Tequila’, ndetse n'ibiyobyabwenge biraboneka ku bwinshi.

Umwuga n'ibikorwa by' uburaya, biremewe, kugeza aho usanga hari n'uduce tuzwimo ubu bucuruzi ku rwego rwo hejuru. Ugeze Tijuana, ntiwahabura ibinini banywa, n'inshinge bitera, birimo ibiyobyabwenge. Niwo mujyi wa mbere uberamo amahano menshi ku Isi bigatizwa umurindi n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.

2. Pattaya muri Thailand

Mu Majyepfo y' Uburasirazuba bwa Asia, mu birometero 90 uturutse mu mujyi uhoramo urujya n' uruza rw' abantu—mu madoka, ipikipiki, amagare, abagenda n' amaguru—niho usanga uyu mujyi wa Pattaya.

Aha, iyo ufashe inzira ikwerekeza ahitwa ‘Walking Street’, uba usa n'ugiye mu bibazo kuko uretse utubari n'utubyiniro bitanga ibinyobwa na muzika, uhasanga n'abakobwa basa n'abambaye ubusa, bahageze ku mihanda, nka kurya ubona ibishushanyo bambika imyenda ku maduka, gusa bo aba ari benshi!

3. Amsterdam muri Netherlands

Uyu ni umujyi wuzuyemo uduce tuzwi nka " red-light district", akaba ari uduce tuberamo ibikorwa by'uburaya mu buryo bukomeye. Nk' aho bidahagije, aha uba ushobora kubona ikiyobyabwenge cya Marijuana mu kawa, mu mugati, muri keke, mu cyayi, mu isgara cyangwa se mu isosi!

Ibi, bituma abaturutse amahanga bifuza iki kiyobyabwenge bagana uyu mujyi ari benshi. Nk' uko wumva mu Rwanda baza bitewe n'uko dufite ingangi cyangwa se igihugu ari cyiza, kibereye gusurwa.

Gusa, Marijuana ntabwo aricyo kintu gihambaye cyonyine wasanga muri Amsterdam, kuko muri twaduce twise "red-light district", ho uzahasanga abagabo n'abagore, biteguriye imirimo..... mbega, ubu ni uburyo buzimije bwo kuvuga ko uburaya ari nta kibazo muri Amsterdam.

4. Las Vegas muri Amerika

Umujyi bamwe badahwema kwita ijuru ry' abanyabyaha! Vegas, Ni umujyi udashobora kubura umuriro n' amazi! Impamvu ni abantu bawubamo barenga miliyoni 2 n' imisago. Byibuza abantu bagera kuri miliyoni 42.12 basuye Vegas mu mwaka ushize (2022).

Muri Vegas uhasanga inzu mpuzamahanga zikinirwamo urusimbi ku buryo bukomeye, utubyiniro two ku rwego rwo hejuru, utubari tubamo abakobwa bambaye ibyo wagereranya n’ubusa, n'ibindi byongerera uyu mujyi kuba uwa 4 mu mijyi iberamo amahano menshi ku isi, ukaba n’ umujyi uberamo amahano menshi muri Amerika.

Utwo tubari tw'abambaye ubusa, ntabwo ducuruza abantu. Ahubwo, iyo usohotse, umuntu agukurikira inyuma, agusaba ko yaguherekeza. Impamvu ni uko mu mategeko yabo ntabwo uburaya bwemewe.

5. Berlin muri Germany

Uyu mujyi wa Berlin, uzwiho byinshi, ahanini mu nama za politiki zikakaye zagiye zihabera. Nk'inama yo mu 1884-1885, yahuje ibihugu bikomeye by'i Burayi, ngo bigabane ibice by'umugabane w'Afurika. Uyu mujyi wa Berlin ubu ufatwa nk'ikitegererezo mu bikorwa by'uburaya mu Budage.

Amasaha ni 24 nk' akandi kazi kose! Usanga yaba ku manywa y' ihangu, ndetse no mu gicuku kinihira, muri uyu mujyi abantu bigurisha, n’abandi bagura nyine. Gusa ngo abanyepolitiki bakomeje kurwana n' iki kibazo kuko abaturage bamwe bavuga ko babangamiwe n' uburyo usanga abantu barimo basambanira mu nzira, mu busitani, n'ahandi haba hadakwiye.

6. Moscow muri Russia

Bimwe mu bintu biza vuba wumvise iki gihugu ni nk' ibihe? Ni ubukonje bw' urubura, n' inzoga ikunze kuvugwa aha, izwi nka "Vodka".

Utubyiniro muri iki gihugu ni akayabo! Injyana zo ni nyinshi, izishoboka zose ziracurangwa. Aha, gutarama, no kwinywera ni umuco! Uhasanga abantu baturutse mu bice bitandukanye by' Uburayi, baje kwinezereza hano.

Gusa, ntabwo ibikorwa by' uburaya byemewe muri iki gihugu. Ariko ntibibuza ko ubona abakobwa bicuruza yaba hanze ku mihanda cyangwa se mu tubari tuba turimo abakobwa (akenshi) baba bambaye utwenda tw'imbere gusa. Hazwi nka "strip club".

7. Rio De Janeiro muri Brazil

Burya biba byiza iyo ukora ikintu ubizi neza ko ntawuza kubiguhanira. Aha, ntabwo bigeze babuza abantu gukora uburaya. Mu yandi magambo, uburaya buremewe, ubwo n'abagura indaya ntacyo babatwara! Iki gihugu gikikijwe n'ishyamba rigari ku isi, inyanja, ndetse n'umucanga, uhasanga abantu benshi bahasokera bitewe n' uburyo habera ibirori bitandukanye, ahanini by' iserukiramuco.

Ibirori byaho, bitandukanye n' ibyahandi kuko usanga ho higanje abantu benshi basa n abambaye ubusa, kandi bagenda mu mihanda! Gusa, ibi n'ubwo binyura amaso y' abatari bakeya, haboneka n'ikitari cyiza kuri bamwe. Uko wumva kogosha umusatsi ari ibintu bisanzwe, ni nako muri Jeneiro bisanzwe mu kongera cyangwa guhindura uburyo umuntu agaragaramo bizwi nka "cosmetic surgery".

Abantu b' i Janeiro, Ni abantu bakunda kwita ku migaragarire yabo. Uwavuga ko bikunda ntabwo yaba abeshye.

8. Macau muri China

Macau, mu bisanzwe, ntabwo amategeko y' Ubushinwa yemerera abaturajye bayo gukina imikono y' urusimbi, gusa ntabwo bibuza abantu baturutse mu duce dutandukanye kuza bagana inzu zikinirwamo iyi mikino z' abakire bakomeye. Yewe bagera no muri Hong-Kong.

Ibyo ntibihagije, kuko bagerekaho no kuba bafite ibikorwa(akazi) by' uburaya, muri za hoteri zikomeye, amazu ya sauna na massage, mu tubyinoro, inzu zicuruza abakobwa(indaya), ndetse na za casino. Macau, bamwe bayifata nka Vegas yo mu Bushinwa.

9. Manama muri Bahrain

Al-bahrayn, bivuga inyanja ebyiri. Iri, ni ijambo ry’icyarabu ryabyaye izina ry’igihugu Bahrain. Uburasirazuba bwo hagati (Middle East), aha habarizwa ibihugu byinshi bigendera kuri Sharia (amategeko y’ idini ya Islam). 

Gusa, ntabwo bibuza Bahrain gukomeza kugendwa n’ abaturuka mu bice bitandukanye by’ isi, batajyanywe n’ ishoramari gusa, ahubwo bakurikiye n’ ibirori bidahumuza bibarizwa mu mujyi wa Manama, Bahrain.

 Bivugwa ko mu gace iki gihugu giherereyemo aricyo gifite ububasha bwo gukoresha ibisindisha (alcohol). Ibyo, bigatuma abaturuka I Buraya bahakunda cyane, dore ko hafite n’ ishusho nziza, n’ umujyi uhora waka. Ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, kigaragaza ko kandi, abo wagereranya n’ indaya z’ umwuga, baboneka cyane muri za hotel zo muri Manama.

10. New Orleans muri Amerika

Mu Mamajyepfo y’Uburasirazuba bw’ Amerika, ndetse na Louisiana, niho uzasanga uyu mujyi utajya usiba ibirori by’ ubwoko butandukanye. Hanze ku mihanda, mu tubari, uhasanga abantu n’ ibyo kunywa byabo. 

New Orleans, haba n’ icyo bita ‘Mardi gras’. Iri, ni nk’ iserukiramuco, aho usanga abantu baba bambaye imyambaro idasanzwe; itangaje. Bikorwa hizihizwa uburumbuke ahashyira mu gihe cya ‘spring’. Ibi kandi, n’ igihugu nka Brazil kirabikora.

Ikindi kizwi muri New Orleans ni uko mu myaka ya kera hakunze kurangwa n'ibikorwa bya gipfumu ndetse hari n'abavuga ko kugeza n'ubu ariho habarizwa abapfumu benshi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ibi kandi ni byo byerekanywe mu ma filime arimo nka 'American Horror Story', na 'The Originals' aho zerekanye ko New Orleans ibamo abapfumu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND