Francis Byaruhanga wahoze akorera ikinyamamakuru The New Times, yashyize hanze igitabo yanditse kivuga ku burenganzira bw’umugore n'uko yafatwa.
Igitabo “Fall of gods”
kivuga ku burenganzira bw’abagore n'uko bakwiye kwitabwaho bagahabwa agaciro,
kigaruka ku muco wa kera n'uko bafatwaga.
Mu kiganiro n’umunyamategeko
Fracis Byaruhanga, yavuze ko yahisemo kwandika ku burenganzira bw’abagore bitewe
n’agaciro gakomeye yabonye bakwiye guhabwa.
Yatangaje ko yahisemo kwandika
ku mugore kuko umugore mwiza agaragaza n’isura nziza y’umuryango nyarwanda. Yumvikanisha ko binyuze mu kubaha umugore, haboneka icyerekezo kizima cy’Igihugu.
Mu mikurire ye yababazwaga n’uburyo
abagore bafatwa nabi bikamutera kumva yakora ubuvugizi. Yatangaje ko yakuriye
mu miryango ikiri hasi mu myumvire ku buryo umugore yafatiranwaga ntahabwe
agaciro nk'uko bikwiye.
Yagize ati “Nakuze mbona
ukuntu abagore bafatwa nabi. Nakuriye muri sociyete navuga ko bari abantu bakiri inyuma mu iterambere, aho
imiryango yashoboraga guhitiramo abana babo uwo bazabana”.
Yagarutse ku muco wa kera
wabangamiraga umugore nyarwanda. Yatanze urugero avuga ko abagore ba kera
baterurwaga, bakimwa uburenganzira bwo kurya ibyo bashaka, n’ibindi babuzwaga
bibangamira uburenganzira bwabo ntibahabwe ijambo.
Umwanditsi w’ibitabo akaba
umunyamategeko, Francis Byaruhanga, utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko iki gitabo
kigaruka no ku rukundo nka kimwe mu bintu bikenewe na buri wese.
Atangaza ko urukundo
rwarangaga abanyarwanda ba kera rukwiye gusigasirwa hubakwa umubano mwiza n’ahazaza
h’Igihugu n’umuryango nyarwanda.
Nyuma yo kugira ibyiyumviro
byo guharanira uburenganzira bw’abagore no gushyigikira iterambere ryabo, Byaruhanga Francis yashishikarije abanyarwanda n’abandi basomyi
kwita ku gitsinagore nk'uko ari ba nyina w’abantu.
Ni umwe mu bagize amahirwe
yo gusobanukirwa ibyiza n’umugisha uva mu gushyigikira umugore no ku mwumva. Ibyo
yabonye mu buto bwe birimo gukandamiza umugore byatumye yiha intego yo
kuzandika ku buzima bwabo no kwandika ibyiza bakwiriye guhabwa.
Mu byamubabaje cyane
byatumye yumva akwiye kwandika igitabo kuri bo, harimo urushako rwabo rwa
mbere. Avuga ko kera bateruraga abagore cyangwa bagashakwa ku gahato
batagize amahitamo yabo bwite, bigatuma bahora mu gahinda.
Byaruhanga Francis yakoreye
ibinyamakuru birimo The NewTimes guhera muri 2016 kugeza 2018, akorera The
Independent ya Andrew Mwenda, akora kuri The East African muri 2019.
Nyuma yo kureka
itangazamakuru yahindutse umunyamategeko mu kigo gishinzwe gutanga ubufasha mu
by'amategeko cyitwa Calibre Advocates.
Ashimira abagize uruhare mu gutunga iki gitabo barimo Patrick Nzabonimpa, Enock Luyonza na Esther Uwase bamufashije kugira ngo iki gitabo cye kibe kinozwe.
Mu butumwa yageneye abasomyi, yabasabye gusoma iki gitabo bagaharanira uburenganzira bw’abagore
ndetse bakigisha abakiri bato kuba ingirakamaro mu muryango no ku gihugu.
Umunyamategeko Byaruhanga Francis yanditse ku burenganzira bw'abagore
TANGA IGITECYEREZO