RFL
Kigali

Haydn Gwynne wamenyekanye muri 'The Windsors' yitabye Imana ku myaka 66

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/10/2023 14:34
0


Umukinnyi wa filime Haydn Gwynne yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko nyuma yo gupimwa agasangwamo kanseri, nk'uko abamuhagarariye babyemeje mu butumwa bashyize ahagaragara.



Haydn Gwynne witabye Imana, yamenyekanye cyane muri komedi y’uruhererekane, Drop The Dead Donkey ndetse yongera kumenyekana nka Camilla muri The Windsors.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’abamuhagarariye buragira buti: "N’akababaro gakomeye tubabajwe no kubamenyesha ko, nyuma y’uko aherutse kwisuzumisha agasangwamo kanseri, Haydn Gwynne yapfiriye mu bitaro mu masaha ya kare yo ku wa gatanu Ukwakira 20, akikijwe n’abahungu be yakundaga, abo mu muryango we ba hafi ndetse n'inshuti.”

Bongeyeho bati: "Turashaka gushimira abakozi n'abaganga bo ku bitaro bya Royal Marsden na Brompton ku bw'ubwitange buhebuje bagaragaje mu byumweru bike byari bishize."

Mu bakinnyi bagenzi be bamwunamiye, harimo Helen Mirren wavuze ko amwibuka “nk'umukinnyi witanze mu buryo bwuzuye."

Yongeyeho yishimira cyane ko yabonye amahirwe yo gukinana nawe, kubera ko yari umuntu uzi ibyo akora, akunda gusetsa no kwikaruma mu gihe kimwe, asoza avuga ko bazamukumbura cyane.

Cameron Mackintosh, producer bakoranye kugeza igihe yarwariye yavuze ko Gwynne yari umuntu utangaje, akagira impano mu gukina filime ndetse no kuririmba, yongeraho ko ari igihombo gikomeye kubura umunyempano nkawe.

Gwynne wavukiye i Sussex, yakuriye i Roma yigisha icyongereza, ariko kuva kera yifuzaga kuba umukinnyi wa filime maze aza gusubira mu rugo gukurikirana inzozi ze afite imyaka 25 y’amavuko.

Yatangiye kumenyekana bwa mbere mu 1990 nk'umwanditsi wungirije, Alex Pates muri comedi yitwa The Drop The Dead Donkey, ari nabwo yamuhesheje gutoranwa muri BAFTA TV mu 1992.

Uruhare rwe akina nka Dr Joanna Graham muri Peak Practice narwo rwamufashije kumenyekana. Yahawe ibihembo bibiri bya Olivier kubera ibikorwa bye muri West End yateguwe na City Of Angels na Billy Elliot The Musical.

Yatoranijwe kandi mu bagomba guhatanira ibindi bihembo bibiri kubera uruhare rwe muri filime nka The Threepenny Opera ndetse na Women On The Verge Of A Nervous Breakdown.

Yakinnye kandi muri filime zitandukanye z’ibwami zirimo nka The Crown, aho yakinnyemo yitwa  Lady Susan Hussey. No mu ntangiro z’uyu mwaka, yagaragaye muri The Great British Bake Off Musical nka Pam Lee, n’zindi nyinshi.

Haydn Gwynne yitabye Imana amaze iminsi mike asanzwemo kanseri   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND