Umukinnyi wa filime Haydn Gwynne yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko nyuma yo gupimwa agasangwamo kanseri, nk'uko abamuhagarariye babyemeje mu butumwa bashyize ahagaragara.
Haydn Gwynne witabye Imana,
yamenyekanye cyane muri komedi y’uruhererekane, Drop The Dead Donkey ndetse
yongera kumenyekana nka Camilla muri The Windsors.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’abamuhagarariye
buragira buti: "N’akababaro gakomeye tubabajwe no kubamenyesha ko, nyuma
y’uko aherutse kwisuzumisha agasangwamo kanseri, Haydn Gwynne yapfiriye mu
bitaro mu masaha ya kare yo ku wa gatanu Ukwakira 20, akikijwe n’abahungu be
yakundaga, abo mu muryango we ba hafi ndetse n'inshuti.”
Bongeyeho bati: "Turashaka
gushimira abakozi n'abaganga bo ku bitaro bya Royal Marsden na Brompton ku
bw'ubwitange buhebuje bagaragaje mu byumweru bike byari bishize."
Mu bakinnyi bagenzi be bamwunamiye,
harimo Helen Mirren wavuze ko amwibuka “nk'umukinnyi witanze mu buryo bwuzuye."
Yongeyeho yishimira cyane ko
yabonye amahirwe yo gukinana nawe, kubera ko yari umuntu uzi ibyo akora, akunda
gusetsa no kwikaruma mu gihe kimwe, asoza avuga ko bazamukumbura cyane.
Cameron Mackintosh, producer
bakoranye kugeza igihe yarwariye yavuze ko Gwynne yari umuntu utangaje, akagira
impano mu gukina filime ndetse no kuririmba, yongeraho ko ari igihombo gikomeye
kubura umunyempano nkawe.
Gwynne wavukiye i Sussex, yakuriye
i Roma yigisha icyongereza, ariko kuva kera yifuzaga kuba umukinnyi wa filime
maze aza gusubira mu rugo gukurikirana inzozi ze afite imyaka 25 y’amavuko.
Yatangiye kumenyekana bwa mbere mu
1990 nk'umwanditsi wungirije, Alex Pates muri comedi yitwa The Drop The Dead
Donkey, ari nabwo yamuhesheje gutoranwa muri BAFTA TV mu 1992.
Uruhare rwe akina nka Dr Joanna
Graham muri Peak Practice narwo rwamufashije kumenyekana. Yahawe ibihembo bibiri bya Olivier kubera ibikorwa bye muri
West End yateguwe na City Of Angels na Billy Elliot The Musical.
Yatoranijwe kandi mu bagomba
guhatanira ibindi bihembo bibiri kubera uruhare rwe muri filime nka The
Threepenny Opera ndetse na Women On The Verge Of A Nervous Breakdown.
Yakinnye kandi muri filime
zitandukanye z’ibwami zirimo nka The Crown, aho yakinnyemo yitwa Lady
Susan Hussey. No mu ntangiro z’uyu mwaka, yagaragaye muri The Great British
Bake Off Musical nka Pam Lee, n’zindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO