Kigali

Merry Melody Family Choir imaze imyaka 28 igiye gukora igitaramo izamurikiramo album

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/10/2023 17:17
3


Korali Merry Melody Family ikorera umurimo w'ivugabutumwa mu ndirimbo mu itorero ry'Abadiveniste b'umunsi wa Karindwi rya Kaminuza (Muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye), igeze kure imyiteguro y’igitaramo izanamurikiramo album ebyiri ziri mu buryo bw’amajwi na DVD yabo ya gatanu iriho indirimbo z’amashusho.



Merry Melody Family Choir ni Korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo mu 1995, ikaba iwukorera mu itorero ry'Abadiveniste b'umunsi wa Karindwi, muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyi korali imaze kugira indirimbo nyinshi ziri muri album 11 z'indirimbo zikozwe mu buryo bw’amajwi, ndetse na DVD 5 ziriho indirimbo z'amashusho. Zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo iyitwa ‘Imna ni Urukundo,’ ‘Mutima,’ ‘Inshuti,’ n’izindi. 

Aba kandi bagira n’indirimbo zo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n'izo guhumuriza imitima nka Mu ruhande, Kuburira nka Sodoma n'izindi.

Iyi korali iri kwitegura igitaramo yise ‘Sinzahwema Concert’ kizaba tariki 18 Ugushyingo 2023 kibere ku rusengero rwa Kigali Bilingual ruherereye mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira muri iki gitaramo kizamurikirwamo album yo mu buryo bw’amajwi Volume ya 10 yitwa ‘Muri Kumwe,’ n’iya 11 yitwa ‘Ishuli,’ ndetse na DVD ya 5 yitwa ‘Morodekayi,’ ni ubuntu guhera saa mbili za mu gitondo, gusa igitaramo nyirizina kizatangira saa munani zuzuye. 

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’amwe mu makorali akomeye mu itorero ry’Abadventist b’Umunsi wa Karindwi zirimo Send Us God Choir, Victorious Melody Choir na The Guardians Choir.

Mu kiganiro umuyobozi ushimwe ibihangano bya Merry Melody Choir, Mukunzi Chadrack yagiranye na Inyarwanda, yatangaje ko iyi korali yitegura no gushyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe arizo: Morodekayi, Bagira Ubwoba na Sinzahwema yararitse abantu bose haba inshuti zao ndetse n’abandi bose bakunda indirimbo zo guhimbaza Imana kutazabura muri iki gitaramo.

Abatazashobora kugera kuri Kigali Bilingual Church ahazabera iki gitaramo, bazakurikirana imbonankubone gahunda ku yindi banyuze ku muyoboro wa wa Youtube, bakanze HANO


Gahunda yose y'igitaramo cya Merry Melody Family Choir


Bararitse buri wese kutazabura mu gitaramo cyabo bise ''Sinzahwema Concert''


Bamaze imyaka 28 bakorera umurimo w'Imana kuri Kaminuza SDA muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye


Bazamurikiramo album ebyiri na DVD imwe


Bafite indirimbo nyinshi zakunzwe mu bihe bitandukanye  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwingabire Angelique1 year ago
    Nukuri Imana ibakomereze mubuntu bwayo turabakunda Kandi turabashyigikiye
  • MUHAYIMANA claude1 year ago
    Uwiteka abakomereze Impano, Turabakunda cyane! Kd mukomeze kugira Imyiteguro myiza!!!
  • Theogene ngiruwonsanga 1 year ago
    Nibyiza cyaneeeee pe nikokuribibihangano ntacyo wabishinja kuko biragarura abantu mumwuka woguhimbaza Imana Ark woe ugiye kwakira ndetse nogusoma iki gitekerezo change pfite icyifuzo cyubufatanye namwe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND