Umuramyi ubarizwa mu Itorero rya United Chistian Church (UCC) Nyinawumuntu Grace yakebuye urubyiruko rwagiye kure y’Imana akomoza ku kamaro ko kwiyegurira Nyagasani mu buzima bwa gisore.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com , uyu muramyi yatangaje ko umwanzuro wo
kwiyegurira Imana ugora benshi byagera ku basore bikaba akarusho.
Ati “ Gukorera Imana muri rusange ntabwo ari
ibintu byoroshye ariko byagera mu basore bikarushaho gusa biba byiza cyane kuyikorera ugifite imbaraga”.
Yavuze ko imbaraga za gisore zidakwiye guteshwa
agaciro kandi zakora iby’ubutwari.Ati “ Uba ugifite umwanya
uhagije n’imbaraga zo kwitanga wese nk'uko ubyifuza kuko uba utaragira
ibigutangira byinshi. Gukorera Imana ni igihe cyiza cyo kwiga no kwitoza
ibizagufasha mu bihe biri imbere, ukirinda ibirangaza ukagirana umubano uhambaye
n’Imana yawe''.
Yatangaje ko bamwe bibaza ahaturuka imbaraza
zibashisha umuntu gufata umwanzuro wo gukorera Imana.
Yavuze ko ntazindi imbaraga ahubwo ko ari ubuntu
bw’Imana bukubashisha iyo wayitabaje.Yasabye abakiri bato n’abakuze kwemera ko ntacyo
bashoboye, ahubwo bagasaba Imana kubagenga
mu myanzuro yabo n’intego biha.
Nyinawumuntu ni umwe mu rubyiruko rwagize amahirwe yo
gukizwa no kuba munzu y’Imana, yatangaje ko n’abakurambere barimo intwari Pawulo
bahuraga n’intege nke ariko bagarukira Imana ikabashoboza gukora imirimo
ikwiye.
Yagize ati “ Nk'uko pawulo yabivuze ngo ngerageza
gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere, bibaho cyane ko umuntu yifuza kwegera
Imana ariko akumva ari kure cyane. Inama nziza ni ugukomeza gusenga no
kuyishakana umutima wose nk'uko yasezeranije abana bayo kuyibona igihe cyose
bayishakane umwete.
Umuramyi Grace umaze iminsi ashyize hanze indirimbo yitwa “Mu Kivunge” yibukije urubyiruko ko rukeneye Imana ko basabwa gutera umugongo ibitagira umumaro bakayisunga kuko ishoboye byose kandi izabaha ibyo bayisaba nibayizera.
Nyinawumuntu Grace yibukije urubyiruko ko bakwiye gukorera Imana bagifite imbaraga
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "MUKIVUNGE" YA NYINAWUMUNTU GRACE UMURAMYI
TANGA IGITECYEREZO