Mugihe bamwe badakunda ubugufi umunyarwenya Kevin Hart na Muhinde bazamuriwe izina n’indeshyo yabo ivugwaho na benshi
Ubugufi bwabo bwatangaje benshi bitewe nuko bari
batewe ishema nuko bagaragara byatuma impano yabo ikura bakundwa n’abatari
bacye hatitawe uko bareshya.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime Kevin Hart
yakunze gutera urwenya avuga ko ubugufi bwe buzashira akaba muremure kuko
agikura.Nyamara mu bigaragara ntagikura ahubwo niyo ndeshyo ye yabaga atambutsa
urwenya ashimisha abakunzi be.
Nubwo yirengagije amagambo y’abantu bavuga ko ari
mugufi bamwe bamugereranya n’ibindi byamamare bifite uburebure buhagije, Kavin
Hart we yabyaje umusaruro ubugufi bwe butuma akurikirwa na benshi bimubyarira
inyungu.
Ikinyamakuru the Things cyatangaje ko Kevin atagize
amahirwe yo kuba muremure nk’abandi, nyamara akabona andi mahirwe yo kwamamara agakuza
n’impano ye y’urwenya no gukina filime.
Umunyarwenya Muhinde wamenyekanye muri Gen-Z Comedy ni umwe mu basore b’abanyarwenya bagufi cyane ariko bubakiye
izina ku ndeshyo yabo batewe ishema n'uko bagaragara.
Mu kiganiro na Muhinde yavuze ko afite mereto 1 na
Santimetero 60.Mu bigaragarira abantu, umuntu ungana gutya aba ari mugufi ariko
ntaho bihurira n’intego z’ubuzima no kubaka ahazaza he.
Bamwe bagira agahinda gakabije “Depression” bitewe no
kumva amagambo y’abantu baseka bavuga ko umuntu ari mugufi ugereranije n’abandi
cyangwa haribyo adafite abandi bafite.Nyamara abavuga ibyo birengagiza ko buri
muntu avuka akanakura mu buryo atahisemo.
Muhinde yatangaje ko ubugufi bwe bwamwubakiye izina
bugatuma akurikirwa na benshi ndetse akabona rugari mu kubaka no kuzamura
impano ye y’urwenya yifuza kugeza kure.
Ikigereranyo kigaragaza ko umunyarwenya Muhinde
afite uburebure bungana na Metero 1 na Sentimero 60 mu gihe umunyarwenya Kevin
Hart afite Metero 1 na Sentimetero 57 bakarushanwaho sentimetero 3.
Umunyarwenya Muhinde yatangaje ko ari umwe mu bafana
bakomeye ba Kevin Hart umunyarwenya w’umunyamerika uherutse mu Rwanda mu birori
byo kwita amazina abana b’ingagi.
Ubugufi bwa Kevin Hart butamubujije kwamamara, bwatumye Muhinde nawe yiyumvamo ubushobozi bwo kwesa imihigo ye atitaye ku ndeshyo ye .
Ni mugufi ukurikije benshi barimo n'ibyamamare ariko ntibyamubujije kwamamara
Umunyarwenya Muhinde atangaza ko ubugufi bwe bwamubakiye izina
Ubugufi bwe bwavugishije benshi
TANGA IGITECYEREZO