RURA
Kigali

Andy Bumuntu yerekeje muri Kenya mu gitaramo azahuriramo na Sho Madjozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2023 9:23
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Andy Bumuntu yerekeje mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye igitaramo ‘Afro Fashion Cuisine’ azahuriramo na Maya Christinah Xichavo Wegerif [Sho Madjozi], umuraperikazi w’umunya-Afurika y’Epfo.



Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Igitego’ yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, ari kumwe n’umucuranzi G-Flat ndetse na Didier usanzwe umufasha mu bikorwa by’umuziki.

Andy Bumuntu usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, azakorera igitaramo ahitwa Ngong Race Course, ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023.

Ngong Race Course ni hamwe mu hantu hakunze kubera ibitaramo mu Mujyi wa Nairobi mu Mujyi wa Kenya. Itsinda rya Sauti Sol rizwi cyane mu muziki wo mu Karere k’ibiyaga bigari, ryataramiye igihe kinini muri kariya gace.

Iki gitaramo kandi Andy Bumuntu azaririmbamo na Sho Madjozi, kizacurangamo aba Dj banyuranye bazwi cyane muri Kenya nka Suraj, Drommer, DJ Seme na Karun. Kwinjira byashyizwe ku mashilingi 2000 ndetse n'amashilingi 1500.

Andy Bumuntu aherutse gushyira hanze Album yise "Pleasure and Pain" iriho indirimbo nka Igitego, Free n'izindi. Mbere y’aho yari yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo ‘On Fire’.

Iyi ndirimbo yatumye uyu muhanzi yigwizaho igikundiro yaba mu Rwanda no muri Kenya. Kugeza kuri ubu ikaba ari nayo imaze kurebwa cyane ku rubuga rwa Youtube kuko imaze kurebwa na Miliyoni 14.

Sho Madjozi bazahurira ku rubyiniro yavutse tariki 09 Gicurasi 1992, abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Epic. Akorana bya hafi n’abarimo itsinda rya Sauti Sol, Dj Maphorisa, Marioo, umuraperi Darassa n’abandi.

Tariki 15 Nzeri 2019, shene ya Youtube Colors y’urubuga rw’umuziki A Colors Show rwashyize kuri Youtube amashusho ya Sho Madjozi aririmba indirimbo yise ‘John Cena’ aririmbamo ubuhange bw’uyu mugabo mu mukino w’iteramakofe, uburyo afite imiterere idasanzwe n’ibindi byasunikiye uyu mugabo gushakisha uyu mukobwa.

Mu 2019 Sho Madjozi wo muri Afurika y’Epfo wubakiye ku njyana ya Hip-Hop yegukanye igihembo cya ‘Best New International Act’ mu bihembo bya BET.

Benshi mu bahanzi bo muri Afurika batumbiriye isoko ry’aho bavuka ari we ahanze amaso Isi yose muri rusange. Indirimbo ze zatangiye gushakishwa na benshi nyuma y’uko umunyamerika w’umuteramakofe John Cena agaragaje kunyurwa nazo.

Andy Bumuntu agiye gutaramira muri Kenya mu gitaramo azahuriramo na Sho Madjozi, umunyamuziki ukomeye muri Afurika y’Epfo

Andy Bumuntu uzwi mu ndirimbo nka ‘Valentine’, ‘On Fire’ amaze iminsi akora imyiteguro yitegura iki gitaramo


Umucuranzi G-Flat umaze igihe afasha Andy Bumuntu gusubiramo indirimbo ze bajyanye muri Kenya 

Kananura Didier usanzwe ufasha mu muziki Andy Bumuntu bajyanye muri Kenya mu kwitegura y’iki gitaramo 


Igitaramo cya Andy Bumuntu na Sho Madjozi kizaba ku wa 20 Ukwakira 2023

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IGITEGO' YA ANDY BUMUNTU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND