RURA
Kigali

Nta busirimu bwirengagiza Ikinyarwanda – Minisitiri Utumatwishima abwira urubyiruko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/02/2025 23:17
0


Mu birori byuje impanuro, imbyino gakondo zibereye ijisho no kwiyungura ubumenyi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yifatanyije n’abanyeshuri, abahanzi, abarimu n’abayobozi basaga 1000 mu munsi mukuru wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire mu birori byabereye muri Lycée de Kigali, ku rwego rw'Umujyi wa Kigal



Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, ni bwo u Rwanda rwifatanyije n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Twige, Tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza’.

Mu Rwanda, kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire bigamije kurengera ubusugire bw’Ikinyarwanda nk’ingobyi y’umuco n’ubumwe by’abanyarwanda, kugihesha agaciro nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda no gukangurira Abanyarwanda b’ingeri zose gukunda, kuvuga neza, kwandika neza, guhanga mu Kinyarwanda no gusigasira indimi shami.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bugaragaza ko Ururimi kavukire ari umurage Abanyarwanda bagomba kwitaho no kubungabunga kugira ngo rudatakaza umwimerere warwo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yashishikarije urubyiruko kuzirikana no kunoza Ururimi rw’Ikinyarwanda. Ati “Dukunze kubyita ubusirimu, ariko nta busirimu bwo kutamenya ururimi rwawe kandi witwa Umunyarwanda.”

Gaël Faye, umuraperi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa n’inkomoko mu Rwanda, yabwiye urubyiruko ko gukunda gusoma ari inzira ibaganisha ku kuba abanditsi beza. Yagize ati: "Kugira ngo wandike igitabo, ugomba kuba ufite umuco wo gusoma. Ndizera ko ibi bitabo bizabafasha kwiga kugira ngo namwe muzavemo abanditsi beza.

Ku wa 4 Ugushyingo 2024, nibwo uyu muhanzi yashyikirijwe igihembo cya ‘Prix Renaudot2024’ agikesha igitabo yise ‘Jacaranda’. Ni igitabo cye cya kabiri ashyize hanze nyuma y’icyo yise ‘Petit Pays,’ kuri ubu cyamaze guhindurwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Muri Kanama 2016, Gaël Faye yasohoye igitabo cye cya mbere yise ‘Petit pays’, iki kikaba cyari icya mbere asohoye nubwo cyasize kimwicaje ku meza y’abanditsi bubashywe kubera ko cyakiriwe n’abasomyi mu buryo bushimishije cyane.

Ni igitabo cyahesheje Gaël Faye igihembo kizwi nka ‘Prix Goncourt des lycéens’ ndetse cyahinduwe mu ndimi zibarirwa muri 20 mu gihe avuga ko yagurishije kopi zirenga miliyoni 1,4.

Mu ijambo rye, umwanditsi w’ibitabo w’Umunyarwandakazi Mukasonga Scholastique wanditse igitabo ‘Bikira Mariya wa Nili’ yashimangiye akamaro k’ibyanditswe mu gusigasira umuco n’amateka, by’umwihariko ay’u Rwanda. Yagize ati: “Amagambo arashira, ariko ibyanditse birasigara.”

Mu 2012, Mukansonga yegukanye kuri uyu wa Gatatu igihembo cyitiriwe Renaudot kubera igitabo aherutse gushyira ahagaragara yise "Notre-Dame du Nil,” na cyo cyamaze gushyirwa mu Kinyarwanda.

Muri iki gitabo avugamo uko kwanga Abatutsi byagiye bifata intera bikaza kugeza kuri Jenoside yabakorewe mu 1994 ikanahitana umuryango we.

Mu kuvuga "Notre-Dame du Nil" yashakaga kugereranya u Rwanda nk’umukobwa w’isugi w’umwirabura, wagenewe isura n’umukoloni w’Umubiligi aherereye mu misozi y’u Rwanda ku isoko ya Nil.

Muri bitabo bye nka "Inyenzi" cyangwa muri "les Cafards" byo mu 2006, "La Femme aux pieds nus" cyo mu 2008 ndetse na "L’Iguifou" cyo mu 2010, Mukasonga ntahwema kwibaza ku cyateye amacakuburi ashingiye ku moko yaranze u Rwanda mu bihe byashize.

Isabelle Kabano, wavuze mu izina rya Rwanda Arts Initiative yahinduye ibitabo mu Kinyarwanda, yagarutse ku kamaro k’ubuvanganzo mu gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda no kurinda umuco. Yagize ati: “Ubuvanganzo ni cyo kigega kibitse imigenzereze y’abatubanjirije, ururimi rukaba umuyoboro ndengagihugu.”

Mu butumwa bwe, Yvonne Gahongayire ukora mu Inteko y’Umuco, yagaragaje akamaro ko kwiga no kunoza Ikinyarwanda nk’umurage uduhuza. Yagize ati: “Ururimi rwacu ni umurage tugomba kwitaho no kubungabunga kugira ngo rudatakaza umwimerere warwo.

Ni mu gihe abakiri bato basaba ko ababyeyi babo bajya babashishikariza kuvuga ururimi rw'Ikinyarwanda kuruta uko bashyira imbaraga mu kubigisha iz'amahanga, ndetse n'ibigo by'amashuri bikongera imbaraga mu kwigisha abana Ikinyarwanda kuva bakiri bato.

Umwe muri bo, ni Mutabazi Kayumba Dismas wakomoje ku mpamvu abona zitera bagenzi be kutavuga neza Ikinyarwanda. Yagize ati: "Biterwa n'impamvu nyinshi; hari ababiterwa wenda n'imiryango tuvukamo, mu rugo ababyeyi bakadushishikariza kuvuga indimi z'amahanga, n'amashuri twigamo abanza, kuko Abanyarwanda baravuga ngo 'umwana apfa mu iterura, ubwo rero udapfuye mu iterura akira no mu iterura."

Mugenzi we Gatera Giselle we, asaba ko amashuri yakongera umwanya aha Ururimi rw'Ikinyarwanda haba mu masomo no mu zindi gahunda zihuza abanyeshuri. 

Ati: "Bipfira mu myigire no mu rugo. Icyakorwa ni uko bakongera amasomo twiga y'Ikinyarwanda. Bakatwigisha kurwandika, bakatwigisha kuruvuga, bakazana n'ibindi bikorwa byinshi, aho turi buvuge Ikinyarwanda kurusha uko tuvuga izindi ndimi, bakanaganiriza n'ababyeyi bacu na sosiyete muri rusange, ku buryo twazajya tuvuga Ikinyarwanda tukumva ari ibintu biturimo, ari ubuzima busanzwe."

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yashimangiye akamaro ko kunoza ururimi cyane cyane mu rubyiruko, anabasaba gusigasira Ikinyarwanda. Ati: "Kuvuga neza Ikinyarwanda, iyo tugize umugisha tugahura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, buri gihe atwibutsa ko nta busirimu bwirengagiza Ikinyarwanda."

Yakomeje agira ati: “Iyo uzusuguye ururimi ukiri muto, niko bigenda no mu busaza. Tugomba kurusigasira, by’umwihariko mu rubyiruko.”

Minisitiri yaboneyeho gushimira abanditsi Gaël Faye na Mukasonga Scholastique bahaye amashuri n’amasomero rusange ibitabo byabo. Yashishikarije kandi n’urubyiruko gukunda gusoma no kwandika, by’umwihariko bakabikora mu rurimi kavukire rw’Ikinyarwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) ni ryo ryashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire mu 1999 nk’uko bigaragara mu mwanzuro 30C/62 w’Inama Rusange yaryo yo mu kwezi k’Ugushyingo 1999.

Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo muri Gicurasi 2000, yashyigikiye ko buri tariki ya 21 Gashyantare hazajya hizihizwa uyu munsi.

Ibi byakozwe mu rwego rwo gushyigikira indimi z’abatuye isi kubera ko hari izigenda zicika cyangwa zikazimira kandi zihatse ubumenyi butandukanye no guteza imbere ubusabane n’ubumwe by’abatuye isi kuko ururimi kavukire ari umuyoboro w’ubumwe n’ubusabane bw’abatuye igihugu.

Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’ururimi rw’igihugu ndetse n’urw’ubutegetsi. Indirimbo yubahiriza igihugu na yo irubona nk’umurunga ubumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, aho igira iti “…Ururimi rwacu rukaduhuza…”


U Rwanda rwongeye kwifatanya n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire


Ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, uyu munsi wizihirijwe mu ishuri rya Lycee de Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge


Ni ibirori byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah


Abanyeshuri bo muri Lycee bishimiye kwakira ibi birori, basaba ko ururimi rw'Ikinyarwanda rwahabwa umwanya munini mu masomo biga

Basabye abarezi n'ababyeyi gushyira imbaraga mu kubakundisha ururimi kavukire rw'Ikinyarwanda kuruta uko babakangurira kumenya iz'amahanga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yasabye urubyiruko kuzirikana no kunoza ururimi rw'Ikinyarwanda

Gahongayire Yvonne wari uhagarariye Inteko y'Umuco yagaragaje akamaro ko kwiga no kunoza Ikinyarwanda nk'umurage uhuza Abanyarwanda

Umuhanzi Gael Faye yashishikarije urubyiruko gukunda gusoma nk'inzira ibaganisha ku kuba abanditsi beza

Umwanditsi Scholastique Mukasonga yashimangiye akamaro k'ibyanditswe mu gusigasira amateka y'u Rwanda

Isabelle Kabano ni we waje ahagarariye Rwanda Arts Initiative ihindura ibitabo byanditswe mu ndimi z'amahanga mu Kinyarwanda

Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko ko nta busirimu bwo kutamenya Ikinyarwanda

Bandikaga ibishya bungutse

Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'amasomero rusange bahawe impano y'ibitabo bya Gael Faye na Mukasonga Scholastique

Ni ibitabo byombi bibumbatiye amateka y'u Rwanda

Uwa mbere uhereye iburyo, ni we muyobozi wa Lycee de Kigali yakiriye ibi birori

Abaje bahagarariye ibigo by'amashuri n'amasomero rusange 12, ubwo bafata ifoto y'urwibutso na Minisitiri Utumatwishima nyuma yo gushyikirizwa ibitabo

Aba ni bo bayoboye gahunda yose y'umunsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND