Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo nshya, harimo
iyitwa “Umutima” y’umuhanzikazi Butera Knowless washyize ahagaragara amashusho yayo ku wa 19 Gashyantare 2025, aho yahise anatangaza ko iri mu zizaba
zigize Album ye ya Gatandatu, kandi ko yitondeye ikorwa ryayo byanatumye
yiyambaza abantu bane mu iyandikwa ryayo kugirango izanogere abafana be n’abakunzi
b’umuziki muri rusange.
Uyu muhanzikazi wo muri
Kina Music yatangiye guteguza iyi ndirimbo ku wa 7 Gashyantare 2025. Icyo gihe
yerekanaga ko yamaze kurangira, igisigaye ari uko azayishyira ku isoko abantu
bakayumva, kandi bagatangira kwitegura Album ye nshya.
Ni indirimbo igiye hanze
mu gihe amezi 11 yari ashize nta ndirimbo asohora, kuko yaherukaga gusohora
indirimbo yise ‘Uzitabe’ yifashishijwe mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul
Kagame, byabaye muri Kanama na Nzeri mu 2024.
Knowless yabwiye
InyaRwanda, ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo yahisemo kwifashisha umusizi Rumaga,
Platini P ndetse na Mamba, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize, byatumye bahuza
ibitekerezo kugirango isohoke nk’uko yayifuzaga. Ariko kandi iyi ndirimbo
Butera Knowless nawe yayanditseho.
Mu mashusho y’iyi
ndirimbo, hagaragaramo amwe mu mafoto ari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake
Clement mu bihe bitandukanye.
Yasobanuye ko iyi
ndirimbo igenewe umuntu wese, ariko bitewe n’uko yitsa ku rukundo n’umuryango
we iwushingiyeho.
Ati “Ntabwo byari
ibitekerezo byanjye ku buryo yaba indirimbo yanjye nikoreye gusa. Ariko urumva
ibitekerezo by’abo bantu bose biganisha ku magambo meza y’urukundo, no gukunda
kandi nanjye nkaba mfite uwo nkunda, nanjye yankozeho.”
Akomeza ati “Yankoze ku
mutima, bituma numva n’ubwo twandika turebera mu mboni ngari, ariko nanjye
nakwisangamo. Hanyuma rero niko gukoresha ariya mashusho (ari kumwe na Clement)
kuko numvaga nanjye indeba yankozeho, kandi iyo inkozeho, ubwo aho iba ikoze,
ni hariya.”
Yavuze ariko ko yandika iyi ndirimbo itari mu rugo ‘w’indirimbo yanjye na Clement’ ariko ‘nk’uko turi abantu, turi ‘Couple’ kandi ikaba ari indirimbo nziza ifite amagambo meza akora ku mutima nk’abantu bakundana, natwe twajya muri bamwe bazayumva, cyangwa se bayigizemo uruhare’.
Mu mashusho agaragara
muri iyi ndirimbo, harimo agaragaza igice kimwe cy’inzu atuyemo n’umugabo we mu
Karumuna, ndetse na ‘Pisine’. Ati “Nibyo koko hari amashusho twakoreye mu rugo.”
Uyu muhanzikazi yasabye
abantu “gushimishwa n’iyi ndirimbo, ikabakora ku mutima nk’uko nanjye
yawunkozeho, n’abandi bari kuyumva ikabakora, bakayisangiza abakunzi, inshuti,
abavandimwe, bakayishimiramo, bakayibyina, bakayitura ababo, kandi nizera
ntashidikanya y’uko ibashimisha ku kigero cyo hejuru.”
Amashusho y’iyi ndirimbo
yakozwe na Meddy Saleh, ni mu gihe amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Producer
Mamba, anononsorwa na Bob Pro.
Ni mu gihe gitari
yumvikanamo yacuranzwe na Hirwa Jules. Igaragaramo kandi umubyinnyi wamamaye
nka Shakirah, ni mu gihe Milly Beauty ariwe Knowless yifashishije mu kumukorera
ibirungo by’ubwiza n’abandi bakoranye.
Knowless yaherukaga
gushyira ku isoko Album ya Gatanu yise ‘Inzora’ iriho indirimbo 11, yakoranyeho
n’abahanzi barimo Social Mula, King James, Nel Ngabo, Platini, Aline
Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano.
Mu bandi bahanzi bakoze
mu nganzo muri iki Cyumweru harimo umuhanzikazi Alyn Sano washyize hanze iyo
yise ‘Fire,’ Yampano, Confy, umuhanzikazi Melissa Nyarwaya uri mu bari kuzamuka
neza, umuramyi Adrien Misigaro, n’abandi.
1.
Umutima – Butera Knowless
2.
Fire – Alyn Sano
3.
Mamayi - Yampano
4.
Confy – Fiya
5.
Mporana Inyota – Adrien Misigaro
6.
Scam – Olo ft Papa Cyangwe & Dj Flixx
7.
Balotelli – Melissa Nyarwaya
8.
Umujinya – Cally
9.
Ihumure – Alicia & Germaine
10.
Amahitamo Yacu Meza – Aloys Family
TANGA IGITECYEREZO