ABM Music Camp 2025 iritegura guhuza abatunganya umuziki n’abahanzi baturuka muri Afurica y'Iburasirazuba n'Uburayi.
Umwe mu ba-Producer bakomeye mu Rwanda, Element, yashyizwe ku rutonde rw'abazitabira muri ABM (African Bureau of Music) Music Camp, ku rutonde rurerure rwatangajwe ku munsi w'ejo na ABM.
ABM Music Camp ni igikorwa kimara iminsi 6 kigamije gufasha guhuza inganda z’umuziki z’Afurika y’Iburasirazuba n’izo m'Uburayi.
Iri huriro rizabera munmurwa mukuru wa Uganda, Kampala, ahitwa African Bureau of Music Hub, kizahuza abatunganya umuziki, abahanzi, n'abandi bantu b’ingenzi mu ruganda rwa muzika, bagamije gukorana, gusangira ubumenyi, no gukora umuziki udasanzwe.
ABM Music Camp izatangira ku itariki ya 3 Werurwe 2025, ikomeze kugeza ku itariki ya 8 Werurwe 2025. Abahanzi, abatunganya umuziki ndetse n'abanditsi b’indirimbo, n’abandi bafite impano batandukanye bamaze kwemezwa mu ABM Music Camp, aho bagera kuri 18.
Urutonde rw'abahanzi n'abatunganya umuziki bazitabira muri ABM Music Camp 2025:
1. Fik Fameica
2. Eddy Kenzo
3. Karole Kasita
4. John Blaq
5. Winnie Nwagi
6. Dokta Brain
7. Azawi
8. Raja Music
9. Yo Kooki
10. Joci
11. 14k Bwongo
12. Mike Ouma
13. Sewa Sewa
14. Producer Andre
15. Producer Artin
16. Producer Chemical
17. Stukizzy
18. Element Eleeeh
ABM Music Camp ni amahirwe y'agaciro, aho abahanzi n’abatunganya umuziki bazahurira hamwe, bagakorera ku mishinga myinshi, bakarushaho kuganira ku mibereho yabo n'uburyo bashobora kuzamura impano zabo.
Producer Element umwe mu bafite uruhare runini muri muzika nyarwanda
Eddy Kenzo, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda kandi afite ubunararibonye yasangiza abatari bake
Umuhanzikazi Karole Kasita uri ku rutonde rw'abazitabira ABM Music Camp
Fik Fameica waririmbye "Buligita", na we azitabira ABM Music Camp 2025
TANGA IGITECYEREZO