Kigali

Derek Sano yasohoye EP ya kabiri acira inzira igaruka rya Active

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2023 10:23
0


Umuririmbyi wize umuziki Dereke Sano yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gusohora ibihangano bye bwite rugamije gucira inzira igaruka ry’itsinda rya Active, amazemo imyaka irenga 10 abarizwamo.



Atangaje ibi nyuma y’amasaha macye ashize ashyize ahagaragara Extended Play (EP) ye ya mbere yise ‘Bedroom Playlist.” iriho indirimbo esheshatu zirimo 'Bang Bang', 'First Sight', 'EX' yakoranye n'itsinda rya Active Again, 'Irresistible', 'Details' yakoranye na Danny Nanone na Fox Makare ndetse na Mucyumba.

Derek Sano asobanura ko yatangiye kuririmba ku wa 4 Mutarama 2010 atangiriye muri studio ya Kina Music. Asobanura ko muri uriya mwaka, Kina Music ari bwo yari igitangira ishaka abahanzi bo gukorana, aho yakoze amarushanwa yanitabiriwe n’abarimo Kate Bashabe, Yverry ndetse na Christopher.

Igihe cyarageze Derek ava muri Kina Music akomereza muri Label ya Bagenzi Bernard, aho yahakoreye indirimbo zirenga 30 ariko izasohotse ni mbarwa.

Uyu musore avuga ko amaze imyaka itatu akorana na Bagenzi Bernard aribwo yahuye na Olivis na Tizzo bahuza imbaraga biyemeza gukorana itsinda.

Babanje gukora indirimbo ‘Ni mwiza’ nyuma bakora indirimbo eshanu babona sosiyete ibakiriye neza biyemeza gukora umuziki.

Derek Sano yabwiye Kiss Fm ko batangiye urugendo rw’umuziki bashyigikiwe n’abantu barenga 100, ariko ko uko imyaka yicumaga baje gusigarana ari bonyine, baratungurwa.

Mu 2016 bafashe ikiruhuko mu muziki nyuma yo kubona ko ibintu bitari kugenda neza. Avuga ko mu 2017 bahuye n’ibibazo bikomeye, ndetse kuri we nta bitekerezo yari agifite muri we, ahanini bitewe ‘n’ubuzima bwo kumenyekana yari ari kubamo’.

Yavuze ko ibi ari byo byatumye afata icyemezo cyo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo kugirango yihugure n’ubwo bagenzi be batahise bakira neza igitekerezo cye.

Asobanura ko buri ndirimbo zigize iyi EP ari ‘indirimbo zivuga ku ngingo imwe, urukundo rushingiye ku mashuka’. Asanzwe afite EP ya mbere yise ‘Mr Lava Lava’.

Derek yasobanuye Active ayifata nk’umuryango we ‘uyoboye ibindi byose’ ku buryo atavuga ko yatandukanye nabo. Avuga ko ibikorwa ari gukora bimeze nko gucira inzira Active mbere y’uko igaruka mu muziki.

Ati “Nk’uko Active bari bayizi ni abahungu b’udukoryo. Tuzakora neza dusobanure ku buryo bamenya ibyo turi gukora.”

Avuga ko nka Active bafite intego yo gukora umuziki urangamiwe kugera ku rwego mpuzamahanga. Uyu munyamuziki avuga ko ishuri rya muziki ryamufashije kumenya neza ubushabitsi buri mu muziki no kumenya kuririmba.

Derek yagize uruhare mu gutegura no gutunganya iyi EP, kandi yafatanyije na ba Producer barimo Kennyvibz, BulamuVibz ndetse na Kylye The Best. Izi ndirimbo zose uko ari esheshatu zakorewe muri studio ya Groove Sound Rec.

 

Derek Sano ari kumwe na Danny Nanone na Fox Makare bakoranye indirimbo 'Details'

 

Derek yatangaje ko kuva mu 2010 ari mu muziki, ariko ari urugendo yagiye ahuriramo n'ibicantege 

Dereke yavuze ko mu 2013 binjira mu muziki nka Active bakiriwe neza, ariko nyuma y'igihe gito abantu babavuyeho 

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ESHESHATU ZIGIZE EXTENDED PLAY YA MBERE YA DEREK SANO


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DETAILS' YA DEKE, DANNY NA MAKARE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND