RFL
Kigali

Tyla yakuyeho agahigo muri Afurika y'Epfo kari kamaze imyaka 55

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/10/2023 9:09
0


Umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo yakuyeho agahigo ka Hugh Masekela mu ndirimbo Grazing in the Grass yaherukaga kugaragara kuri Billboard Hot 100.



Tyla Laura Seethal w'imyaka 21 ukomoka muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg yamaze kwandikisha amateka mashya atarigeze abaho mu muziki w'iki gihugu.

Indirimbo "Water" niyo ikomeje kumuhindurira ubuzima dore ko ubu  ariwe muhanzi ukiri muto wo muri Afurika y’Epfo ubashije kugaragara muri Billboard Hot 100.

Uretse kuba ariwe muhanzi ugaragaye kuri uru rutonde, Tyla yakuyeho agahigo ka Hugh Masekela ko kuza muri Billboard Hot 100 abifashijwemo n'indirimbo ye yise "Water" kuri ubu iri ku mwanya wa 67 mu ndirimbo zikunzwe cyane muri Amerika. 

Mu myaka 55 ishize, hari mu mwaka wa 1968 nibwo Hugh Maselela yaje ku rutonde rwa Billboard Hot 100 aho yamaze ibyumweru bibiri ayoboye uru rutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Amerika.

Maselela wacurangaga Tarumpeta, yitabye Imana mu mwaka wa 2018 mu mujyi wa Johnnesburg asiga agahigo ke ko kuba umuhanzi umwe wakoze igihangano kigakundwa muri Billboard 100. Maselela yari yaravutse mu mwaka wa 1939 mu mwaka wa 2018 yitaba Imana. Nyuma y'imyaka 5 yitabye Imana, nibwo Tyla yakuyeho agahigo ke dore ko yitabye Imana Tyla atari yatangira gukora umuziki.

Iyi ndirimbo Water ya Tyla ntabwo imugejeje kuri Billboard Hot 100 gusa ahubwo yabashije kumugeza mu bahanzi 10 bumvishwe cyane ku rubuga rwa Spotify mu gihe cy'ukwezi kumwe. Tyla ari mu bahanzi 3 badakomoka muri Nigeria bari kuri uru rutonde.

Nyuma y'uko iyi ndirimbo 'Water' yujuje miliyoni 50 z'abayirebye ku rubuga rwa Spotify, Tyla yashimiye byimazeyo abafana be bamushyigikira akabasha guca utu duhigo twose.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Tyla yagize ati "Kuri mwe mwese mukomeza kumfasha guca uduhigo, ndabashimira kuba mwumva indirimbo yanjye 'Water', Ibindi byinshi biraje vuba."


Nyuma y'imyaka 55 nibwo Tyla akuyeho agahigo ka Masekela


Masejela yavutse mu mwaka wa 1939 yitaba Imana mu mwaka wa 2018. Icyo gihe yitabye Imana nta wundi muhanzi wari wakora nk'ibyo yakoze ari wenyine


Tyla yaciye agahigo kari kamaze imyaka 55 karananiranye muri Afurika y'Epfo


Tyla akomeje guca uduhigo twinshi dore ko yamaze kwisanga ku rutonde rw'abahanzi bo muri Afurika bumvishwe inshuro nyinshi mu kwezi kumwe ku rubuga rwa Spotify

Tyla aheruka gutaramira mu Rwanda mu bitaramo bya Giants of Africa

Amashusho y'indirimbo 'Water' ya Tyla ikomeje kumwicaza ku ntebe y'icyubahiro.

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND