Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rudolph Isley, washinze itsinda rya 'The Isley Brothers', yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko.
Rudolph Bernard Isley yari umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo zihimbaza Imana ndetse anazwiho ubuhanga mu gucuranga 'Piano'. Yamenyekanye cyane kuva mu 1954 ubwo yashingaga itsinda 'The Isley Brothers' yari ahuriyemo n'abavandimwe be babiri bafatanyije gusohora indirimbo ziramya Imana zakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru y'urupfu rwe yatangajwe n'umunyamategeko we witwa Brian Caplan watangarije The New York Times ko Rudolph Isley yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Ukwakira, ari mu rugo rwe n'umugore we Elaine Isley. Yakomeje avuga ko urupfu rwe rwatunguranye kuko atari arwaye ndetse ko ku myaka ye yaragitiye imbaraga gusa ngo umubiri we uri gukorerwa isuzumwa kwa muganga ngo barebe icyateye urupfu rwe.
Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Rudolph Isley washinze itsinda rya 'The Isley Brothers' yitabye Imana
The New York Times yatangaje ko Rudolph Isley yafatwaga nka 'Godfather of Gospel' cyangwa Se w'injyana yo kuramya no guhimbaza Imana muri Amerika, kuko ari mu bahanzi bayikora bari bamaze igihe ndetse ko mu myaka ya kera yigeze kumara igihe ariwe muhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana uyoboye abandi muri Amerika.
Rudolph Isley n'itsinda rye bari mubaramyi bari bamaze igihe kinini muri Amerika
Indirimbo ye yaririmbye yanditse amateka ni iyitwa 'Fight The Power', aho yaririmbye ahuza ijambo ry'Imana n'ibibazo byirondaruhu abirabura bakorerwa muri Amerika. Kuva iyi ndirimbo yayisohora mu 1998 kugeza nubu ngo ikunze gukoreshwa cyane mu bikorwa by'imyigaragambyo yamagana irondaruhu.
Yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko
Rudolph Isley yitabye Imana afite imyaka 84 y'amavuko, asize abana bane yabyaranye n'umugore we Elaine Isley bari bamaranye imyaka 65 barushinze dore ko bari muri 'Couple' z'ibyamamare zimaranye imyaka myinshi muri Amerika.
TANGA IGITECYEREZO