Umusore ukora akazi ko kotsa inyama yafatiwe mu cyuho arimo kubaga imbwa yagombaga kokereza abakiriya be.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 UKwakira 2023 baguye mu kantu nyuma y'uko umusore ukora akazi ko gucuruza inyama zokesheje afatiwe mu cyuho arimo kubaga imbwa yo kotsa.
Uwo musore witwa Nsengimana bakunda kwita Gapira ufite imyaka 22,yafatiwe mu cyuho n'inzego z'umutekano arikumwe na mugenzi barikumwe aho yacururizaga inyama zokeje ku mishito ( Brochettes)bahise bajyanwe kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange.
Nyuma yo gufatirwa mu cyuho abaga imbwa abatuye umudugudu wa Kayonza santire ( Centre )mu kagari ka Kayonza murenge wa Mukarange ,babwiye Inyarwand.com ko Nsengimana yari asanzwe agurisha inyama zokeje ku mishito (Brochettes) ku mafaranga make ugereranyije n'abandi bazotsa.
Umwe mu baturage yavuze ko bitewe nubundi yagurishaga inama kuri make bishoboka ko yabagurishaga imbwa.
Yagize " Gapira azwiho ko yagurishaga inyama kuri make kandi burushete ze zikaba Nini rero kuba bamufashe abaga imbwa ntibyadutunguye kuko urebye uburyo inyama z'inka n'iz'ihene bihenze bigaragara abo yagaburiye imbwa ari benshi cyane."
Umuturage utuye mu kagari ka Kayonza avuga ko uwo musore yagiraga abakiriya benshi barimo n'abarema isoko rya Kayonza.
Yagize ati" Imbwa yafashwe abaga yari iyo kugurisha abakiriya kandi ni benshi kuko uyu munsi hari haremye isoko kandi kubera ko yacuruzaga ibinyama binini wasangaga aho akorera huzuye abarya burushete. Abaturage twese twumiwe kuko umuntu kugaburira abantu imbwa Kandi itaribwa rwose byatubabaje cyane."
Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi aganira na Inyarwanda.com yavuze ko ibyakozwe na Nsengimana bigayitse cyane agasaba abaturage ibintu byahungabanya ubuzima bw'abaturage .
Yagize ati" Kugaburira abantu ibintu bitaribwa si umuco wacu ariko ababikoze bafashwe kandi turashimira abaturage batanga amakuru mu gihe babonye umuntu ukora ibintu byahungabanya ubuzima bw'abaturage.Icyo twakoze kandi twabwiye abaturage ko uwabikoze yakoze ibintu bidakwiye ."
TANGA IGITECYEREZO