RFL
Kigali

Netflix igiye gukora ku nda abanyaKenya guhera mu kwezi gutaha

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:7/10/2023 8:04
0


Netflix yatangaje ko igiye gukuraho uburyo bwo kureba Filime kuri uru rubuga utishyuye ku bantu bose bo muri Kenya. Izi mpinduka zizatangirana n'ukwezi k'Ugushyingo.



Netflix ni urubuga rukunzwe abantu bakuraho amashusho menshi cyane cyane amashusho ya filime ziba zigezweho kandi ikirango cya Netflix kikagira uruhare rukomeye cyane mu gutuma iyo filime ikundwa cyane.

Uru rubuga rwa Netflix rwashyizwe ku mugaragaro ku wa 16 Mutarama 2007 rukorera muri Amerika aho rufite icyicaro gikuru mu mujyi wa Calfornia aho kugeza mu kwezi kwa Nzeri abakoreshaga uru rubuga bamaze kuba miliyoni 238.39.

Uru rubuga rwashyizwe ku mugaragaro mu kugurisha amashusho cyane cyane Filime, rwatangiye gukora mu mwaka wa 1997 ruvumbuwe na Marc Randolp na Reed Hastings hanyuma mu mwaka wa 2007 batangira byeruye kujya bagurisha amashusho ya filime.

Kugeza magingo aya, Netlix ikorera mu bihugu byose ku isi uretse China, North Korea, Crimea, Syria na Russia, nibyo bihugu byonyine ku isi bitabasha kugerwaho na serivisi za Netflix.

Serivisi z'uru rubuga ntabwo zitangwa ku buntu niyo mpamvu bishyuza amadorali kuva kuri 2.99 kugera ku madorali 9.99 bitewe n'ahantu uherereye n'uko abantu bakunda gukoresha uru rubuga ndetse n'uko ubukungu bwifashe. Bitari ibyo kandi, wishyura bitewe n'igikoresho ushaka kuzajya ukoresha winjira ku rubuga rwa Netflix.

Mu gihugu cya Kenya bari barashyiriweho uburyo bwo kubona serivisi za Netflix ku buntu ariko uru rubuga rwamaze gutangaza ko ibyo bigiye guhinduka kuva mu ntangiriro z'ukwezi gutaha k'Ugushyingo.

Kuva tariki ya mbere Ugushyingo, abantu bo muri Kenya bazatangira kwishyura $1.35 ku muntu wese ushaka gukomeza gukoresha service za Netflix muri iki gihugu.

Nta muntu n'umwe uzongera gukoresha uburyo bw'ubuntu mu kureba filime ndetse n'ibindi bihangano binyuzwa kuri uru rubuga.

Itangazo ryahawe abakoresha uru rubuga rigira riti "Kuva ku wa 01 Ugushyingo 2023 uburyo bw'ubuntu ntabwo buzongera kuba buri gukora. 

Abari basanzwe bakoresha uburyo bw'ubuntu ntacyo basabwe gukora kugira ngo babihagarike ahubwo ubwo buryo ubwabwo buzihagarika. 

Ku muntu wese uzashaka gukomeza gukoresha Netflix asabwe kuzishyura $1.35 ku kwezi kugira ngo akomeze kuryoherwa na serivisi za Netflix."

Netflix yatangaje ko nta by'ubuntu izongera gutanga mu gihugu cya Kenya kuva mu kwezi gutaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND