RFL
Kigali

Edouard Karamuka yateguje filime "Contre Attaque" izahindura ubuzima bw'abanyarwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/05/2024 15:50
2


Umwanditsi wa filime akaba n'umushakashatsi, Edouard Karamuka, agiye gusohora filime yise "Contre Attaque" izahindura ubuzima bw'abanyarwanda.



Umuhanga mu bijyane na filime; akaba umwanditsi n’umuyobozi wa film wabyigiye, Edouard Karamuka agiye gusohora filime "izahindura ubuzima bwa buri Munyarwanda aho ari hose" nk'uko abihamya, iyo filime ikaba yitwa "Contre Attaque".

Ni inkuru y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, baba barahungabanyijwe n’amakuru mabi y’intambara maze bagacika intege mu myigire ahubwo bagashaka kwigira mu girikare. Ubuyobozi bw’ikigo bumaze kubimenya, bwasabye umwarimu w’inzobere mu guhangana n’ibitero by’imbamutima z’umucuri ngo abafashe.

Uwo mwarimu yabafashije yifashishije bimwe mu bihangano by’ubuvanganzo, ndetse abaha n’umukoro w’amarushanwa mu guhangana imishinga yazanira insinzi Igihugu mu iterambere no kuba indahangarwa mu ruhando rw’ibindi bihugu. Anabasezeranya ibihembo kandi ko imishinga izaba myiza izashakirwa abaterankunga.

Umwarimu yaje kubangamirwa na bamwe mu bayobozi b’ikigo na bamwe mu barimu, ariko mwarimu yirwanyeho amarushanwa araba. Mu kumurika iyo mishinga, habonekamo imishinga 3 myiza. Umushinga wahebuje iyindi wabaye uwo gutora Perezida wa Repubulika mu matora ategurwa mu Gihugu, ushimwa na bose kandi urashyigikirwa.

Hagati aho ariko, wa mwarimu yaragambanirwaga ngo afatwe afungwe amarushanwa atarasozwa. Abaje gufata mwarimu ngo bamufunge, ntibyabashobokeye kuko ni we wari uyuboye ibyo birori. Iyi film ngo izagenda isohoka mu bice, iki kikazaba igice cya mbere.

Edouard Karamuka yabwiye InyaRwanda ko "Contre Attaque" ari umushinga wa 3 muri filime amaze gukora, nyuma ya "Will you save me" yasohoye muri 2015 na "Safina" yakozwe muri 2021. Akaba afite n’indi 'Script' ya filime y’uruhererekane amaze kwandika, agomba guhita atangira gukoraho nyuma ya "Contre Attaque"

Edouard yakinnye muri short film yitwa "Holly Bible" muri 2010, akina muri "Will you save me" ari na we wayanditse akanayiyobora nka 'Director'. Yanditse kandi n’igitabo kitwa "Kuva Imucuri", igitabo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze ku ruhare rw’ubuvanganzo mu kuvura ihungabana.

Muri ubwo bushakashatsi, avuga ko yavumbuye umuti w’ihungabana iryo ari ryo ryose rikomoka ku ndwara yise indwara z’imbamucuri zikomoka ku buzima n’imitekerereze bidahwitse umuntu yisangamo. Ngo uwo muti uvura uri muri forimire ya K4 (Kwatura-Kwicundugutura-Kubungabunga-Kwibohora)

Ngo uyu muti uzafasha cyane abantu babaswe n’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubugome, umujinya, agahinda, ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byose umuntu yisangamo, ariko ntabashe kubyikuramo mu gihe amaze kwanzura kubireka.

Ibi yabikubiye mu cyo yise indwara z'imbamucuri. Edouard Karamuka kandi yabaye n’umuhanzi w’indirimbo mu njyana ya Afro-Beeat ariko aza kureka umuziki album yakoraga itarangiye kubera impamvu z’umuhamagaro. Iyo album yakorwaga na Producer Piano wakoreraga muri Bridge Record.

Yakoze indirimbo nka: "Igitaramo", "Nyegera" n’izindi ngo zigera kuri 3 zitabashije kurangira kuko ngo iyo mishinga yibanywe n’ibikoresho bya studio ya Bridge Record muri 2014 ubwo yasenyukaga na we ntiyabikurikirana.

Edouard Karamuka ubu ni umwarimu mu mashuri yisumbuye muri G.S.Kimisange, mu Karere ka Kicukiro, aho yigisha indimi n’ubuvanganzo, akabifatanya n’ubwanditsi n’ubushakashatsi.

Ubushakashatsi aherutse gushyira hanze mu 2018 yabukubiye mu cyo yise "Operation 36 Oiseaux", aho yafashaga abanyeshuri basaga n’abananiranye mu ishuri, n’inzego z’umutekano zarabuze uko zigenza abo bana kubera uburara, ubusinzi n’ibiyobyabwenge kuri bamwe. Biza kurangira abo banyeshuri basubiye ku murongo.

Twamubajije impamvu atakunze kwigaragaza muri uyu mwuga wa sinema, adusubiza ko yumvuga igihe kitaragera kuko ngo ubwo yamaraga kubona 'certifacates' za 'Screenwriting, 'Directing and Producing' muri 2011 nta mafaranga yari muri sinema nyarwanda, icyo gihe amaso ngo bayerekezaga mu marushanwa mpuzamahanga.

Yasoje ashimira umuhanga mu kwandika no kuyobora filime wamwinjije muri uyu mwuga wa filime, Joel Karekezi watwaye ibihembo byinshi mpuzamahanga muri filime yagiye akora. Anashimira abahanzi n’ibitangazamakuru bikomeje gukora cyane mu kuzamura filime nyarwanda kugera ku rwego rwo rwifuzwa.


Edouard Karamuka yavuze kuri filime nshya "Contre Attaque" agiye gushyira hanzea

REBA IMWE MURI FILIME NGUFI EDOUARD KARAMIRA YAKINNYEMO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamana salome2 months ago
    Urakoze cyane Karamuka Edouard umushimga wawe ni .wiza kandi aya ma films arubaka umuryango nyarwanda. Mgise amatsiko yo kuba nasomaniki gitabo wanditse....nakibona gute? Murakoze cyane
  • Rev 2 months ago
    Keep it up Karamuka. Sinema nyarwanda icyeneye variétés nk'izo. Apana inkuru z'inkundo na komedi gusa.





Inyarwanda BACKGROUND