RFL
Kigali

Urutonde rw'ibyamamare muri Sinema byapfiriye mu kazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2024 10:01
0


Hari benshi mu bakinnyi ba filime bagiye bapfa ubwo babaga bari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime zitandukanye. Yaba ari abamamaye mu myaka ya kera na vuba, bose bahuye n'ibyago byo gupfira mu kazi.



Mu buzima busanzwe birababaza kubona akazi wavunikiye cyangwa se ikintu witangiye cyane birangiye utabonye umusaruro wacyo. Ibi ni byo byabaye ku byamamare bimwe byo muri Sinema aho bitabye Imana bari gukina filime ku buryo nyuma zasohotse ntibazibone, mbese bapfuye bakina filime zabo za nyuma.

Dore bamwe mu bakinnyi ba filime 10 bari ibyamamare bapfiriye mu kazi:

1.Chris Farley 

Uyu mukinnyi nawe yishwe no gufata ibisindisha byinshi ubwo bafataga amashusho ya Shrek yaje guhita yitaba Imana mu 1997. Uyu munyarwenya yazize kunywa uruvange rwa cocaine na morphine bituma yitaba Imana. Akaba yaramamaye muri filime nka 'Tommy Boy', 'Black Sheep' n'izindi.

2. Phillip Seymour Hoffman 

Uyu mukinnyi wa Filime yitabye Imana ubwo hafatwaga amashusho ya filime yitwa 'The Hunger Games' mu mwaka wa 2014.

Hoffman yitabye Imana kubera gufata ibisindisha byinshi ndetse yitaba Imana uduce yagombaga gukina aturangije ariko tutaranononsorwa ku buryo byasabye ko amakosa yarimo yakosowe ariko bahita bahindura Filime.

3. Paul Walker 

Buri muntu wese ukunda filime ku isi yababajwe n'urupfu rwa Paul Walker witabye Imana ubwo hafatwaga amashusho ya filime yitwa 'Fast and Furious' igice cya 7. Yazize impanuka y'imodoka.

Nyuma y'urupfu rwe, filime yabaye nk'ihagaze ndetse abantu benshi bakaba bahita bamwibuka iyo bumvishe indirimbo 'See You Again' ya Wiz Khalifa yaririmbiwe mu rwego rwo kumwibuka.

4. Bruce Lee 

Uyu mukinnyi wa filime wari na kabuhariwe mu mikino jya rugamba (Martial Arts) kugeza na nubu ugikunzwe n'abatari bake, ntabwo abantu bazigera bibagirwa ubwo yitabaga Imana arimo akina muri filime ya "Game of Death" bisobanuye umukino w'urupfu ahita abigenderamo.

5. Brandon Lee

Inkuru y'akababaro yasakaye ubwo hafatwaga amashusho ya filime yiswe 'The Crow' mu mwaka wa 1994 ubwo Brandon Lee yitabaga Imana azize imbunda bakoreshaga muri iyo filime. Icyakora iyi filime yaje gukomeza gukinwa hanyuma mubyara wa Lee aba ariwe uhita amusimbura muri uwo mwanya we.

6. Heath Ledger 


Heath Ledger yari umukinnyi wa filimi wakinaga mu buryo bugezweho ndetse akaba yaragaragaye muri filimi nyishi harimo '10 Things I hate About You', 'Brokeback Mountain ndetse n'izindi zitandukanye.

Heath yitabye Imana muri Mutarama 2018 ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi yiswe The Imaginarium of Doctor parnassus ubwo yarimo akina mu gace ka nyuma ka Filimi kugira ngo uruhare rwe muri Filimi rurangire.

Mu rwego rwo kugira ngo bazahore bamwibuka, inshuti ze eshatu Johnny Deep, Jude Law na Colin Farell nibo bahise bakina mu mwanya we.

7. Natalie Wood

Natalie yitabye Imana mu mwaka wa 1983 ubwo bafataga amashusho ya Filimi bise Brainstorm. Ikishe uyu mukinnyi wa filime na nubu kiracyari amayobera kuko yapfuye ubwo bari bagiye gufata amashusho y'iyi filime akaba yararohamye mu nyanja ya Pacific.

Nyuma y'uko Natalie apfuye kandi ariwe nyiri igitekerezo cy'iyo Filimi, Director Trumball yahise akoresha murumuna wa Natalie witwa Lana kugira ngo akomereze aho Natalie yapfuye agejeje.

8. James Dean 

Uyu mukinnyi wa filime yitabye Imana akiri muto dore ko yari afite imyaka 24 ubwo mu mwaka wa 1955 mu kwezi Karindwi (Nyakanga) bafataga amashusho ya Filimi yiswe Giant. Iyi filime yiswe Giant yaje kubica biracika ndetse nyuma y'aho ihatana mu bihembo bitandukanye harimo na Academy best movie awards. 

9. Luke Perry 

Luke Perry yitabye Imana mu mwaka wa 2018 ubwo bafataga amashusho ya filime yitwa 'Once upon time in Hollywood' yahuriyemo na Brad Pitt na  Leonardo DiCaprio. Yapfuye kandi ubwo yarari gukina muri filime y'uruhererekane yakunzwe yitwa 'Riverdale'.

Uruhare yakinaga muri iyo filime rwahise rukurwamo aho yari gukinamo ari umukene ubayeho mu buzima bugoye.

10. Calore Lombard

Uyu mugabo yitabye Imana mu mwaka wa 1941 ubwo barimo bafata amashusho ya filime yiswe "To be or not to be" yari yarateguwe na Ernst Lubitscha. Caroline yamenyekanye cyane mu myaka ya 1930 muri Hollywood.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND